Lolis Sven Karius yavutse ku itariki ya 22 Kamena 1993, avukira mu gace kitwa Biberach mu Mujyi wa Baden-Wurttemberg mu Budage. Ni umuzamu w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, mu bwana bwe yakundaga gutwara moto, ariyo mpano ababyeyi bamubonamo, aza kubivamo ahitamo guconga ruhago.
Ubuzima bwe nk’umwana muto mu mupira w’amaguru
Karius yatangiriye mu gakipe k’abatarabigize umwuga kitwa SG Mettenberg, mbere yuko yinjira muri Vfb Stuttgart aho yagiriye ibihe byiza byatumye anahamagarwa mu ikipe y’u Budage y’abaterengeje imyaka 16, ni mu mukino bakinaga na Macedonia mu mwaka wa 2008.
Ubuzima bwe mu ikipe ya Manchester City
Lolis Karius, nyuma y’umukino bakinagamo na Azerbaijan mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’u Budage, ikipe ya Manchester City yahise imubengukwa n’uko imutumaho ngo aze mu igerageza, nyuma ku itariki ya 1 Nyakanga 2009 imuha amasezerano,ariko akajya akinira ikipe z’abato nk’abatarengeje imyaka 18 ndetse na 21, ariko kubera ubushobozi butari buhagije ngo ajye mu ikipe nkuru, baramutiza mu ikipe ya Mainz 05.
Ubuzima bwe muri Mainz 05
Nyuma yuko muri Manchester City byanze, bamutije muri Mainz 05, gusa naho akajya akina mu ikipe ya 2, ku myaka 19 azamurwa mu ikipe nkuru, ibi byaje no gutuma mu mwaka w’imikino wa 2015/2016, atorwa  nk’umuzamu wa 2 muri shampiona y’u Budage ‘Bundesliga’ nyuma y’umunyezamu w’ikipe ya Bayern Munchen Manuel Nuer. Nyuma yo kwitwara neza yaje kubengukwa n’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.
Ubuzima bwe mu ikipe ya Liverpool
Ku itariki ya 24/5/2016,ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza yasinyishije Lolis Karius kuri million 4.7 z’amayero.
Umukino we wa mbere yambaye umwambaro wa Liverpool, yawukinnye ku itariki ya 20 Nzeri 2016, ni mu mukino wa EFL CUP bakinaga na Derby County, nyuma aza kugaragara mu mukino we wa mbere muri shampiona y’u Bwongereza mu mukino banyagiraga ikipe ya hull city ibitego 5-1 ku itariki ya 24/9/2016.
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2018, ni umunsi w’umukara kuri Lolis Karius ndetse ni n’umunsi atazibagirwa mu mateka ye,kuko mu mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi [Uefa Champions League] bakinagamo na Real Madrid bikaza kurangira ibatsinze ibitego 3-1.
Karius ubwe yitangiye ibitego 2 kuri Garenth Bale ndetse na Karim Benzema, bituma abafana b’ikipe ya Liverpool bamuhindurira izina bamwita ‘’Juda Iskarius’’,ndetse banamutera ubwoba bamubwira ko agomba gupfa we n’umuryango we.
Icyamuteye guhitamo umupira w’amaguru aho gusiganwa kuri moto
Ubwo yari umwana muto, ise  witwa Harald Karius yakundaga kumutoza ibyerekeranye no gutwara moto, ndetse akajya amubwira ko amubonamo impano yo gusiganwa kuri moto kurusha ibindi byose ndetse na karius ubwe yarabikundaga, gusa nyuma sekuru witwaga KARL amushishikariza kujya gukina umupira w’amaguru bitewe n’urukundo Karius yamukundaga [sekuru] ahitamo kumwemerera ayoboka guconga ruhago.

Mbarushimana Africa/ Bwiza.Com




