Abaturage batuye mu karere ka Ngoma bavuga ko batewe impungenge n’indwara yibasiye inka zabo ndetse zimwe muri zo zikaba zirimo gupfa.
Abaturage bavuga hashize ibyumweru bigera kuri bibiri inka zabo zifatwa n’indwara yababereye amayobera, abashinzwe ubworozi bavuga ko zibasiwe n’indwara ya ‘Rift Valley’.
Nizeyimana Emmanuel, avuga ko indawara yibasiye inka zabo yababereye amayobera ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya, inka zabo zahashirira.
Agira ati “inka zacu zafashwe n’uburwayi ku buryo bwatubereye amayobera, ku buryo batadutabaye inka zacu zakomeza gupfa bitewe n’uko inka ifashwe ihita icika integer, dufite ubwoba bw’uko zapfa kandi hari izafashwe nyuma y’iminsi 3 zigahita zipfa”.
Mutuyimana Valentine nawe avuga ko iyo ndwara yabateye ubwoba agasaba abashinzwe ubworozi kubafasha gushaka umuti w’izo nka.
Agira ati “inka nyinshi zimaze gupfa kubera indwara twavuga ko ari icyorezo ku buryo inka ifatwa igahita ipfa, turasaba ko abashinzwe ubworozi batuba hafi bakadufasha kutuvurira amatungo niba hari imiti yayo”.
RAB iratangaza ko yafashe ingamba mu rwego rwo kuryanya indwara ya Rift valley.
Sendege Norbert umuyobozi wa RAB mu ntara y’i Burasirazuba, avuga ko indwara ‘Rift Valley’ yibasiye inka mu turere twa Ngoma na Kirehe bakaba barimo guhangana n’iki kibazo.
Agira ati”iyo ndwara twarayimenye, twohereje abakozi bacu mu turere twa Ngoma na Kirehe basanze ari indwara ya Rift Valley, ubu inka zitafashwe zirimo kuvurwa naho inka zitafatwa turasaba abaturage kuzikingiza iyo ndwara kuko birimo gukorwa aho yagaragaye,…”.
Yakomeje avuga ko bashishikariza aborozi gukomeza gukurikirana bitabira gukingiza amatungo yabo bakanifashisha abakozi bashinzwe ubworozi.

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


