Abana biganjemo abakiri bato bakina umukino wa Kungfu, Wushu bavuga ko biyemeje gukina umukino wa Kungfu Wushu kandi bafite intego yo guhesha ishema akarere ka Rwamagana ku buryo bashaka kujya batsindira imidari ku rwego mpuzamahanga ndetse bakigarurira abafana b’amagare.
Abana 28 nibo bakina umukino wa KUNGFU WUSHU ufite inkomoko mu gihugu cyàºbushinwa bakaba bakinira ikipe yitwa Eastern Tigers Wushu club.
Guhera ku myaka 4 nibo bakina umukino wa Kungfu Wushu mu kigo cyàºrubyiruko cya Rwamagana, bavuga ko biyemeje gukina umukino wa Kungfu kuburyo bazawifashisha mu kumenyekanisha akarere ka Rwamagana.
Umwe muri abo Bana witwa Tumusifu Reponse ufite imyaka 12 yavuze ko bifuza kuzakina umukino wa Kungfu Wushu ukabagirira akamaro.
Agira ati “twatangiye gukina Kungfu tubona ari umukino ugoye ariko bitewe nuko ababyeyi badushyigikiye cyane kuko bamaze kubona ko umukino dukina ari umukino mwiza , natwe turashaka gfukina umukino kuburyo uzatuma tumenyekana, kandi nkuko abayobozi b’urubyiruko mu karere kacu badusabye ko twazatuma akarere kacu kamenyekana mu mahanga.
Kandi ba Valens bakina amagare bakaba abasitari kandi natwe turifuza kubarusha abafana kuko umukino wacu abantu barawukunda cyane kandi tumaze umwaka umwe dukina tuzahangana na ba valens isi yose yazatumenye kubera Kungfu”.
Umukino ugiye gutozwa abana bakiri bato mu mashuri mu karere ka Rwamagana nkuko byemezwa na Nkusi Anatole umukozi wà¡karere ka Rwamagana ushinzwe urubyiruko.
“Umukino wa Kungfu tugiye kuwushyiramo imbaraga nkuko dusanzwe tubigenza mu yindi mikino kuko ni umukino mwiza , urubyiruko ruwukina mu gihe gito bamaze usanga ari abana bafite uburere kuko badakina gusa ahubwo batozwa nàkinyabupfura , turasanga ari umukino uzatera imbere kuburyo bushimishije bitewe nàºbushake tubona ababyeyi bafite bwo gushyigikira abana.
Yakomeje avuga ko batangiye kuwugeza no mu bigo byà¡mashuri , ubu muri Gs St aloys hari abana bakina uyu mukino bakaba biteguye gukomereza no mu bindi bigo byà¡mashuri abana bigishwe umukino ari bato nibwo intego yo kugira abakinnyi bakomeye tuzayigeraho”.
Umukino wa Kungfu wushu wemewe na komite olympique mu Rwanda kuva muri 2012 , amakipe akina umukino wa Kungfu mu Rwanda azwi ni 23 . Uwo mukino ukomoka mu gihugu cyàºbushinwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin NGABONZIZA/bwiza.com


