Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore n’umugabo bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala bashaka kwinjira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko bafite isanduku bashyinguramo abantu bapfuye
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bigaragambyaga banafite igipapuro kinini cyanditseho amaggambo asaba kurinda abagore mu gihugu, ibi ngo bakaba babitewe no kuba abagore bari gupfa no gushimutwa umusubizo hirya no hino muri Uganda.

Umugabo yagaragaye yikoreye isanduku nini bashyinguramo ku buryo wabonaga ko ari iy’umuntu mukuru naho umugore afite igipapuro kinini cyanditseho amagambo akangurira abanyamategeko kurengera uburenganzira bw’umugore.

Ayo magambo yagiraga ati”Ni inshingano zanyu kuturinda, nimuhagarike amaraso akomeza kumeneka.”
Ubu butumwa bwasaga n’ubugenewe abagize Inteko ishinga amategeko, kuko abigaragambyaga babashinja uburangare no kutita ku burenganzira bw’umwana n’umugore bamaze iminsi bibasiwe na ba rushimusi ndetse n’abandi bagizi ba nabi.
Polisi nayo rero ntiyazuyaje guhita ita muri yombi aba bigaragambyaga, kuko bahise bajya gufungirwa mu mujyi wa Kampala kuri sitasiyo ngo hakorwe iperereza.


