Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier avuga ko birambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo.
Ibi Nduhungirehe yabitangaje ku wa 3 Kamena 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo yagiraga icyo avuga ku nkuru ya Igihe.com, aho ababyeyi n’abarezi bagaragaza impungenge zabo baterwa n’imyambarire y’abanyeshuri ngo imeze nk’iy’abagiye mu kabyiniro.
Muri iyo nkuru, umurezi wo mu karere ka Nyarugenge, agira ati “Umukobwa araza akicara imbere yawe ikariso igaragara ku buryo hari n’igihe kwigisha bikunanira, ugasohoka ugahagarara hanze, …”.
Undi ati “Kwambara kuriya bigira ingaruka zikomeye ku myigire yabo rwose kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi,…”.
Bamwe mu babyeyi, bavuga ko bigoye gutandukanya umunyeshuri ugiye kwiga n’undi wese ugiye mu kabyiniro, uyu ati “Abanyeshuri nsigaye mbona bajya kwiga bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu kirori runaka. Abakobwa baba bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye”.
Ubwo yagira icyo avuga kuri iyi nkuru, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Twifuza guhagarika aya mateshwa”.
Mu gihe Amb. Nduhungirehe avuga ibi, Dr Irénée Ndayambaje umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) atangaza ko iki kibazo gihangayikishije cyane akaba asaba ibigo cyane cyane ibyo mu mashuri yisumbuye, mu mategeko abigenga ko hakwiye no gushyirwamo agenga ibijyanye n’imyambarire y’abanyeshuri.



