Urujya n’uruza rw’abaturage bo mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Mexique basigaye birirwa bakanarara imbere ya kiliziya ya Hobbs nyuma yo kumva amakuru ko hari bamwe mu bakirisitu bahasengera babonye amarira atemba mu isura y’ishusho ya Bikira Mariya ihari.
Ibirangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari bamwe mu basengera kuri iriya kiliziya bamaze kuvuga isengesho rizwi nka Rozari mu mihango yo gusenga yo ku cyumweru, babona amarira atemba mu isura y’iyo shusho aturuka mu maso, bituma abantu benshi bumva ko ari igitangaza batagomba gutangwa bityo bamwe bakemera gusa nk’abahhibera ngo nabo barebe ko bazabona igitangaza.
Ibi bitangazamakuru bikomeza bivuga ko aba baturage bizera ko hari ikintu kigiye kuba gishobora gutuma abantu barira bityo bikaba bivuze ko bakwiye kwegera Imana kurushaho.
Umushumba w’iriya kiliziya, Pere Jose Segura we yabwiye itangazamakuru ko atari ahari ubwo iyi shusho yariraga.
Yagize ati”nari ndi hanze turangije misa, narimo nssuhuza abantu ubwo bamwe mu bakirisitu banjye bazaga biruka ngo ninze ndebe mpageze mbona isura iratose, mbabajije uwayimennyeho amazi bambwira ko ntawe ahubwo ko ari amarira babonye aturuka mu maso.”
“Ibi bisobanura ko niba iyi shusho yarize koko, dukwiye kuva mu byo duhugiyemo tukegera Imana, tukareka ubugome, ntiturambirize ku moko, ivangura n’ibindi ahubwo tukamenya ko hejuru y’ibyo byose hari ikindi kibirenzeho.”
Kiliziya yahise ishyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana rikamenya neza niba ayo marira ari ayavuye mu ijuru cyangwa hari ahandi yavuze.”


