Karongi: Itorero ADEPR ryaremeye umusore warokotse jenoside inzu ya miliyoni zisaga 20

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Itorero ‘ADEPR’ mu Ntara y’i Burengerazuba, bwaremeye Impano Janvier inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Akaba ari umuhungu wasizwe na Mutabagisha Thomas, wari pasiteri w’iri torero, aza kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzu yahawe uyu musore witwa Impano Janvier ifite agaciro ka 20.500.000 y’amanyarwanda, yubatswe mu buryo bugezweho mu Mujyi  wa Karongi, akaba yayishyikirijwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mu ntara y’u Burengerazuba bufatanije n’ubw’akarere ka Karongi.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Impano Janvier yashimiye iri torero rimuhaye iyi nzu igiye kumufasha kurushaho kwiyubaka kuko ari we wenyine warokotse mu bana bose bavukanaga.

Yagize ati ’’nyuma yo kubura ababyeyi banjye bombi n’abo twavukanaga bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  papa yishwe n’uwayoboraga Korali, nagize umubabaro ukomeye cyane kandi n’aha iyi nzu yubatse hari iyacu abicanyi barayisenya, kuba hasubiye inzu ijyanye n’igihe biranshimishije cyane kuko igiye kumfasha muri byinshi mu rwego rwo kwiyubaka.’’

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’aka karere, Habarugira Isaac yashimye intambwe imaze guterwa n’iri torero muri aka karere mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse, ngo kuko mu myaka ishize, bamwe mu bakirisitu bacaga intege bagenzi babo  bababwira ko kwibuka ari uguhamagara abadayimoni, ntibihabwe agaciro bikwiye.

Anishimira kuba bakora ibikorwa nk’ibi byo kubakira abana b’abari abapasiteri babo n’abandi bayoboke babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaremera, asaba ko byakomeza no mu bindi bihe.

Umuyobozi w’ururembo rw’uburengerazuba, Rev. Sebadende Emmanuel, avuga ko uretse inzu zirenga 400 rimaze kubakWa mu gihugu hose, hari n’ibindi byinshi byakozwe kandi bigikorwa.

Ati’’ ni umuhigo itorero ryahigiye imbere ya perezida wa Repubulika kandi rigomba kwesa, ngasaba abakirisitu bose kubyumva kimwe kugira ngo dukomeze twubakire, turemere, tunafashe mu buryo bwose bushoboka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka, cyane cyane ko bamwe bagiye bicwa n’abakirisitu bagenzi babo, hakaba hagomba kuba abandi bakirisitu nyabo babahumuriza.’’

Itorero ADEPR/ akarere ka Karongi rimaze kubarura abapasiteri, abakirisitu n’abandi bakozi b’Imana 702 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rikaba rigishakisha n’abandi. Abarokotse bamwe bakaba barubakiwe, abandi bahabwa inka n’amatungo magufi,…

a1
Hakozwe n’urugendo rwo kwibuka abari abapasiteri n’abakirisitu b’iri torero ADEPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
MPANO
Impano Janvier, ahagaze imbere y’inzu yari amaze guhabwa n’itorero ADEPR/ Karongi

BAHUWIYONGERA Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *