Umusore witwa Joseph Nkaheza yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugushwa n’indege yikoreye ku giti cye, akaba yari mu bikorwa byo gusuzuma ngo arebe niba ikora aribwo yahitaga imukoresha impanuka.
Ababonye iyi mpanuka ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, bavuga ko uyu musore yari amaze iminsi mu mushinga wo gukora indege ya kajugujugu bwanyuma ikaza kumukubita hasi arimo kuyigerageza ngo arebe ariko kubw’amahirwe akaba atahise ahasiga ubuzima n’ubwo yajyanywe kwa muganga ameze nabi.

Uyu musore ukomoka mu mujyi wa Mbarara yari amaze iminsi asurwa n’abantu benshi mu gace yari atuyemo, baza kureba ubukorikori bwe, gusa ngo akaba yari asanzwe afite indoto zo kugenda mu ndege ye bwite yikoreye.
Iyi ndege ngo yabashije kuguruka mu kirere muri metero zitarenze 5 gusa ubwo yaburaga icyerekezo hanyuma igahubangana igahita igaruka ku butaka ikamukurubana abari bateranye ngo barebe bakaba ari bo bamutabaye.
Si ubwa mbere uyu musore Joseph Nkaheza akora impanuka y’indege yikoreye kuko no mu myaka ishize yongeye kuyihgerageza akamara iminota hafi 10 mu kirere ariko akananirwa gusubira ku butaka neza.

Yagize ati”Ikibazo ngera mu kirere nashaka kugaruka hasi bikananira ngahittamo kuzimya moteri igahita imanuka vuba vuba igakora impanuka.”


