Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yavuze ko umugabane wa Afurika udashobora kugira ubukungu buhamye mu gihe hatitawe ku guhanga udushya tugomba gutanga ibisubizo Abanyafurika bafite.
Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya kabiri yiga ku guhanga udushya muri Afurika (Africa Innovation Summit 2018), ifite insanganyamatsiko igira iti”Gushakira umuti ibibazo by’Afurika”.
Yagize ati ”Mu by’ukuri, uburyo bwonyine bwafasha Afurika guhangana n’ibibazo biyugarije, ni uguhanga udushya. Dukwiye guhanga udushya. Dukwiye kubaka ubukungu buhamye bushingiye ku guhanga udushya”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko n’ubwo ibihugu byinshi bya Afurika byagiye bikora byinshi mu rwego rwo kuzamura ubukungu, hakiri icyuho mu gushyira impinduka mu nzego z’abikorera ku giti cyabo.
Ati ”Ibihugu bya Afurika byagiye bikomeza guteza imbere ibijyanye n’ibikorwaremezo, ubuhinzi, gushyiraho politiki n’uburyo bunoze bworohereza abikorera ku giti cyabo. Uretse ibi, Afurika ntirashyira urwego rw’abikorera ku isonga ngo irufate nka moteri y’impinduka”.
Min. w’Intebe, Dr Ngirente yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikomeje gushyiraho ibigo bishinzwe guteza imbere ibijyanye no guhanga udushya hananozwa politiki n’ingamba zijyanye.
Iyi nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali nyuma yaho iyari yabanje yabereye i Maputo muri Mozambique ku wa 23-23 Ukwakira 2017.

Masengesho Fred/ Bwiza.com


