Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, avuga ko aho yaba ari hose, mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ahora ari umunyarwanda.
Aho yari ari i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa 6 Kamena 2018, Min. Mushikiwabo yabajijwe n’abanyamkuru kuri kandidatire ye yo guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie”, yemeza aya makuru nk’ukuri kandi ko n’ubwo yatsinda agahabwa inshingano bitamukuriraho gukomeza kwitwa Umunyarwanda.
Yagize ati “Ayo makuru rero niyo, icyo navuga ni uko aho naba hose haba mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa cyangwa se umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza kuko uyu munsi u Rwanda ruyirimo, aho naba ndi hose, haba mu Rwanda, haba mu kindi gihugu, njyewe ndi Umunyarwanda aho naba ndi hose, kandi nta na kimwe cyambuza gukomeza gusabana no guhura n’Abanyarwanda”.
Akomeza avuga ko imirimo itamwambura ubunyarwanda, ati “ iyo ni imirimo ariko igikomeye kituri ku mutima ni Abanyarwanda n’igihugu cyacu”.
Min.Louise Mushikiwabo avuga ko yizeye ko ibihugu bya Afurika bizamushyigikira muri aya matora, ko bizashyigikira u Rwanda.
Ati “icyemezo kizafatwa mu nama y’uwo muryango izabera mu gihugu cya Almenia mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka, nkaba igihugu cyanjye kinshigikiye cyane, ndetse tukaba twifuza ko ibihugu bya Afurika bidushyigikira, ni byinshi bigera kuri 29 biri muri uwo muryango, abenshi twamaze kubavugisha bagaragaje ko babyishimiye kandi bazashyigikira u Rwanda,…”.
Min. Louise Mushikiwabo w’imyaka 57 y’amavuko, ugiye kwiyamamariza uyu mwanya, yagiye akora imirimo itandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.
Ahagana mu 1988, ubwo yari arangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri kaminuza ya Delaware muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi.
Mu 2005, yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Mu 2008, nibwo Mushikiwabo yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda.


