Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020

Sangiza iyi nkuru


Perezida Nkurunziza w’u Burundi, atangaza ko mu matora y’umukuru w’igihugu ateganywa mu mwaka wa 2020, atazayiyamamazamo.

Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku Itegeko Nshinga rishya ryavugururwe, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bashimangiraga ko ryahinduwe kugirango azayobore kugeza mu 2034.

Umuhango wo gusinya iri tegeko Nshinga rishya, wabaye ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, mu Ntara ya Gitega, muri Komini
Bugendana.

Perezida Nkurunziza ahamya ko itegeko Nshinga ritamuhinduriwe, abatavuga rumwe na we bo bakaba bemezaga ko agiye gutegeka u Burundi nk’umwami wabwo kuzageza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Imbaga y’abaturage yari iteraniye aho ibi birori byabereye bategereje kumva ijambo rya Perezida Nkurunziza, ngo akaba yatunguranye ubwo yavugaga ko ataziyamamaza, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ku wa 17 Gicurasi 2018, nibwo amatora ya kamarampaka yabaye, abatoye Yego baba benshi kurusha abatarashakaga ko Itegeko Nshinga rihindurwa.

 Perezida Nkurunziza yagiye ku buyobozi mu 2005, ubu akaba ayoboye manda ya gatatu yatangiye mu 2015, bamwe mu baturage bakaba bakivuga ko ayiyoboye binyuranyije n’amategeko, ko izari zigenwe n’amategeko ari manda ebyiri zagombaga kurangirana na 2015.

peter
Perezida Nkurunziza ubwo yashyiraga umukono ku Itegeko Nshinga rishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *