Gasabo: Meya ntavuga rumwe n’abavuga ko nta ruhare bagira mu kubashyiraho no kubakuraho

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen avuga ko abaturage ari bo bagira uruhare mu gutuma ba Meya begura ku myanya yabo kuko baba bagaragaje ibitagenda neza nyamara abaturage bo bakavuga ko uretse no kubeguza nta n’uruhare bagira mu kubashyiraho.

Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru aho bagarutse cyane ku nkubiri imaze iminsi yo kwegura kw’abayobozi bari ku rwego rumwe na we aho avuga ko ibyabaye bigaragaza neza uruhare rw’abaturage mu kwitorera no gukuraho ba meya kuko ari bo baba bagaragaje ibitagenda neza.

Yagize ati “ikibazo cyaba uburyo tubakorera ariko ntibahakana ko badutora. Ibyo bavuga ni byo bituma hakorwa isuzuma bityo hakabaho gushyirwaho igitutu byaba ngombwa umuntu akegura cyangwa akeguzwa.”

Uyu muyobozi avuga ibi mu gihe nyamara mu minsi ishize, hari abaturage bagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ko nta ruhare bagira haba mu gushyiraho cyangwa gukuraho abayobozi b’uturere.

Icyo gihe abaturage bagaragaje ko icyo bakora ari ugushyiraho njyanama kuko yo ihera mu nzego zo hasi, ariko ko nta majwi baha ba meya bityo ngo bamenye ko babitoreye nk’uko bikorwa ku bandi bayobozi mu bikorwa by’amatora byongeye ko baba batabiyamamajeho.

Icyo gihe, Min Kaboneka yatangaje ko aba bayobozi begura kubera amakosa aba yagaragajwe ndetse ko mu bameya bagera ku 10 bamaze kwegura kuva uyu mwaka watangira, 4 gusa ari bo bafite impamvu zumvikana bityo ko abandi begura kuko bananiwe kuzuza ibyo basabwa gukora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *