Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi, bavuga ko batizeye ibyo Perezida Nkurunziza yatangaje ko mu 2020 azava ku buyobozi. Bemeza ko ibyo yababeshye ari byinshi.
Ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, Nibwo Perezida Nkurunziza yatangarije Abarundi n’amahanga ko yiteguye gushyigikira umukuru w’igihugu Abarundi bazitorera mu 2020, by’umwihariko ko we atazongera kwiyamamaza.
Perezida Nkurunziza yagize ati “Mumenye neza ko iri tegeko nshinga ritashyiriweho Petero Nkurunziza nk’uko abanzi b’u Burundi bamaze iminsi babivuga, ku binyerekere, nemeje kandi niteguye neza n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose kuzashyigikira umukuru w’igihugu cyacu tuzatora umwaka wa 2020,… ndagira ngo mbamenyeshe, Abarundi n’amahanga ko tutazivuguruza, manda yacu izarangira mu mwaka wa 2020”.
Bamvuginyumvira Frédéric wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi (1996-2001) ubu akaba ari umuyobozi mukuru w’ishyaka, Sahwanya Frodebu, avuga ko ibyo Nkurunziza yavuze bitizewe.
Ati “Mu by’ukuri muri twebwe nta wabyemera kuko ibyo uwo muntu [Nkurunziza] amaze kutubeshya si bikeya, ni byinshi,… byaravuzwe ko nta wundi wamujya imbere, byaravuzwe n’umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD,… byavuzwe n’ Imbonerakure, bahora babiririmba ko nta wundi utari we,…”.
Akomeza avuga ko umunsi Perezida Nkurunziza azicarana n’andi mashyaka bagashakira hamwe icyakorwa ngo u Burundi butekane, aribwo bazemera ko ibyo yavuze ari ukuri.
Ati “Nitubona ibintu birimo bigenda neza, akavuga ngo ubwicanyi kuva uyu munsi bwahagaze, akemera kwicara tukavugana ibyo gutunganya u Burundi, ibyo nabyemera tuzavuga ngo bya bintu yavugaga bishobora kuba ari byo”.
Perezida Nkurunziza yagiye ku buyobozi mu 2005, ubu akaba ayoboye manda ya gatatu. Avuze ko ataziyamamaza mu 2020, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bemeza ko Itegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo aziyongeze izindi manda kugeza 2034.


