Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni yatewe icyuma

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi w’imyaka 19 akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gutera icyuma umwe mu basirikare bashinzwe kurinda umugore wa Perezida Museveni wa Uganda.  

Uyu musore wafashwe ni Joshua Tusingwire, atuye i Muhamya, Rubaare Sub, muri Ntungamo, ngo akaba yarateye uyu musirikare icyuma ubwo umufasha wa Perezida, Janet Museveni yagendereraga akarere ka Ntungamo mu gikorwa cy’ubukangurambaga bujyanye no kugabura ku bigo by’amashuri.

Joshua ashinjwa gutera icyuma mu nda ndetse akanakomeretse umusirikare witwa Stephen Kangiriho, ubwo bashwaniraga muri hoteli, akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bya Kabale nyuma bimwohereza mu bya Mbarara.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate avuga ko Joshua wakoze icyaha mu kwezi gushize, yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, aho yari yihoshe i Kanyahunde, muri Ntungamo.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *