Ku nshuro ya 13 abayobozi 250 bagiye kwitabira umwiherero

Sangiza iyi nkuru

Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gabiro hagiye kubera umwiherero ku nshuro ya 13 w’abayobozi mu nzego zitandukanye za leta. Uyu mwiherero uzasuzuma ibyakozwe umwaka ushize ndetse banarebere hamwe ibikorwa by’umwaka utaha.
Uyu mwiherero uzatangira ku itariki ya 12 usoze imirimo yawo ku itariki ya 14 Werurwe 2016. Ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “ guteza imbere ibikorerwa iwacu”.
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko hari byinshi byagezweho mu guhangana na ruswa igaragara mu mishinga ya Leta cyane cyane ishingiye ku bikorwa remezo.

Kwiherera
Perezida Kagame wayoboye umwiherero w’ubushize niwe uzayobora n’uyu wa 2016

Yasobanuye ko umwanzuro ujyanye n’imishinga yadindiye washyizwe mu bikorwa ku kigero kirenze 96% ndetse n’abafite aho bahuriye na ruswa yagaragaye muri iyo mishinga bagakurikiranwa.”
Ati “ Hagaragaye ibyaha bya ruswa 524, muri byo 360 byashyikirijwe inkiko, ibikabakaba 124 byakemuwe n’ubuyobozi, bibiri bishyirwa mu maboko y’ubushinjacyaha naho ibindi bishobora kuzoherezwa mu bunzi.”
Yongeyeho ko abantu 293 bafunzwe abandi bakagirwa abere naho abandi bagahanwa n’ubuyobozi.
Minisitiri Mugabo yavuze ko imyanzuro igera kuri 16 yafatiwe mu nama y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 80%
Yasobanuye ko umwe mu myanzuro itaragezweho ari uwa 13 wo kuvugurura ibitaro bya Shyira, bigashyirwamo ibikoresho bigezweho, bigahabwa abakozi bashya n’umuriro w’amashanyarazi.
Mugabo yasobanuye ko ubuyobozi bwasanze kuvugurura ibyo bitaro byatwara amafaranga menshi kurusha kubaka ibitaro bishya. Kuri ubu ngo Leta yavuganye n’abakuru b’idini ry’Abangilikani ngo bategure igikorwa cyo kwimura abaturage b’ahazubakwa ibitaro bishya mu gihe leta igitegura ingengo y’imari yabigenewe.
Indi myanzuro irebana n’ivugurura mu nzego z’ubuvuzi, cyane cyane gahunda y’Abajyanama b’ubuzima, mituweli, kugeza amazi mu byaro n’imicungire y’ubutaka yose yashyizwe mu bikorwa.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’intebe rivuga ko
Perezida waRepubulika, Paul Kagame ariwe uzayobora uyu mwiherero anageze kubazawitabira ijambo ritangira ndetsen’irisoza. Minisitiriw’Intebe nawe azageza kubitabiriye umwiherero uko imyanzuro y’Umwihererowa 2015 yashyizwe mu bikorwa.
Ingingo nkuru zizaganirwaho zirimo: (1) Ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’Icyerekezo 2020, (2) Ingabazokwongereraagaciroibikomokaiwacu, (3) Guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *