Umwogoshi ashushanya Ronaldo na Messi ku mitwe y’abantu- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umwogoshi wo muri Serbia, yasabye abakiriya be kubogosha abasigaho umusatsi ushushanya ibyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ku mitwe yabo ahagana inyuma.

Mario Hvala wamaze imyaka icyenda yiga ubu bugeni, afite salon yogosheramo abakiriya. Yatangiye iki gikorwa cyo gushushanya ibi byamamare mu gihe yabonaga imikino y’igikombe cy’Isi igiye gutangira mu Burusiya.

Avuga ko bimutwara amasaha hagati ya 5 na 7 kugira ngo abe arangije gushushanya umwe muri ibi byamamare bisa nk’ibihora bihanganye muri ruhago.

Mario Hvala avuga ko abakiriya be bibanezeza cyane, ati “Nizera bidasubirwaho ko abakiriya banjye baziyongera cyane, ubwo nashushanyaga Ronaldo abakiriya barishimye cyane, nagiye nakira ubutumwa bwiza”.

Ikinyamakuru Boursedirect gitangaza ko n’ubwo uyu mugabo atavuga amafaranga yaka iyo akora iyi nyogosho, avuga ko Sreten Pantic w’imyaka 35 yogoshe agasigaho isura ya Ronaldo na Aleksa Maricevic wa 27 yasizeho iya Messi, yabibakoreye ku buntu.

Izi nyogosho zikozwe mu gihe Lionel Messi ukinirana Argentine na Ronaldo wa Portugal bari mu Burusiya aho bari mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Messi

messi2

Messi3 Ronaldo coiffure

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *