Abana basaga ibihumbi 2 bafite ababyeyi b’abimukira bamaze gutandukanywa n’imiryango yabo mu gihe ababyeyi babo bafungwa hanyuma abana bakajyanwa mu bigo by’abana badafite bene bo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itegeko ry’Amerika rikumira abimukira binjirira ku mupaka wa Mexique rimaze igihe ritangiye gushyirwa mu bikorwa ryatumye imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo n’irengera abana ihaguruka ikayisaba kurisubiramo kuko riri kubangamira uburenganzira bw’umwana.
Aba bana batandukanyijwe n’ababyeyi babo mu minsi itarenze 7 gusa, ibi bikaba bigaragaza ko niba nta gikozwe imibare ikomeza kugenda izamuka.
Ni nyuma gato y’uko umucamanza mukuru Jeff Sessions atangaje ko atazihanganira abimukira baza muri Amerika nta byangombwa bafite, ibi kandi bikaba bihura cyane na politiki ya perezida Trump kuva yajya ku butegetsi yo guca burundu abimukira mu gihugu cye kuko bazajya baburanishirizwa mu nkiko nk’abandi banyabyaha.
Imibare yerekana ko abana bakabakaba mu 1995 batandukanijwe n’ababyeyi babo 1940, aba babyeyi bakaba baratawe muri yombi bagafungwa hagati y’itariki ya 19 Mata na 31 Gicurasi uyu mwaka.
Bamwe muri abo bana bamaze kugimbuka bajyanwa mu magereza atandukanye gufungirwayo abakiri bato bagahabwa imiryango yita ku bana batagira ababarera mu gihe ababyeyi babo bo bafatwa nk’abandi banyabyaha.
ONU yahamagariye Amerika koroshya izo ngamba mu gihe Mexique yo yatangaje ko izihorera kuri Amerika.


