Umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai witwa Ngombe Musemwa, aherutse kwishyira mu maboko y’ingabo za leta ahitwa Kitobo muri Mitwaba, aho amakuru aturuka aha hantu avuga ko yitanze aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse na bamwe muri bagenzi be ba hafi.
Nk’uko byatangajwe na André Ilunga , umuyobozi wa Kitobo, ngo kwitanga kwa Ngombe Musemwa byabaye nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ye n’umwe mu bakuru b’igisirikare cya Leta, FARDC muri haut Katanga ndetse n’umuyobozi wa Teritwari ya Mitwaba.

André Ilunga ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, yakomeje avvuga ko uyu mukuru w’inyeshyamba yumvise ahamwa n’ibyaha yari amaze igihe akorera abaturage b’abasivili muri Kitobo na kanfwa.
Biravugwa ko mbere yo kujya mu mitwe y’inyeshyamba uyu mugabo yari asanzwe ari umuhinzi uraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


