Amafaranga yaguzwe Yannick Mukunzi ni ideni ry'umufana ritarishyurwa kugeza ubu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imvururu zabaye muri Rayon Sports mu minsi ishize hari byinshi byagiye hanze bitari bizwi n’abenshi harimo n’ideni iyi kipe ifitiye umufana wayo uzwi nka mama Djihad ucururiza nyabugogo wabagurije amafaranga yo kugura Yannick Mukunzi ubwo yavaga muri APR FC.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama rusange yabaye kuwa 17 Kamena 2018 harimo iyo  kwishyura amadeni bafitiye abantu bahereye kuri Mama Djihad, uyu abantu benshi ntibamuzi ariko ngo ni we wagurije iyi kipe amafaranga yo kugura Yannick Mukunzi

Nk’uko umwe mu bari bitabiriye iyi nama yababwiye Eachamps dukesha iyi nkuru ko iki kibazo cyo kwishyura amadeni cyari ku murongo w’ibyigwa mu gice cy’utuntu n’utundi, aho haje gufatwa umwanzuro ko Rayon Sports  igomba kwishyura amadeni ibereyemo abantu iherereye kuri uyu Mama Djihad.

Yagize ati” Nta bwo bibeshye, Mama Djihad si umuyobozi ni umufana usanzwe w’ikipe. Ikipe imufitiye amafaranga yayigurije ubwo basinyishaga Yannick Mukunzi.

Mama Djihad ntazwi cyane muri Rayon Sports kuko atari umuyobozi cyangwa ngo abe afite izindi nshingano zihoraho muri iyi kipe. Ni umufana usanzwe ariko akaba akunda iyi kipe byimazeyo, ngo nta kindi akora uretse akazi k’ubucuruzi Nyabugogo.

Ubwo imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yajyaga hanze igakwirakwizwa ku mbugankoranyambaga (yari yanditse mu buryo busanzwe bitari inyandiko iteyeho cashe) hagarayemo uyu w’uko iyi kipe igomba kwishyura amadeni ihereye kuri mama Djihad, abantu batangiye kwibaza uwo mama Djihad ndetse n’aho ahuriye na Rayon Sports.

N’ubwo atavuze neza umubare nyir’izina wa mafaranga yabagurishije,  ubwo Yannick Mukunzi yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya APR FC, abarayon bumvishe ko uyu mukinnyi yaba yifuza kujya muri iyi kipe, maze uyu mubyeyi avugana n’ubuyobozi ngo bakore ibishoboka byose bamuzane, yemera gutanga amafaranga yabasabaga ariko bagirana amasezerano ko bazamwishyura.

Bivugwa ko Yannick Mukunzi yerekeza muri Rayon Sports yaguzwe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Tariki ya 31 Kanama 2017 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uwari umukinnyi mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC uyimazemo imyaka igera ku 8 yatandukanye akerekeza muri Rayon Sports ihora ihanganye na APR FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *