Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amasaha 48 aherutse kugirira mu gihugu cya Guinee, kuri uyu wa Gatatu ushize mu nyubako yitiriwe Umwami Mohammed V, aherekejwe na mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde, yahaye ikiganiro itangazamakuru.
Muri icyo kiganiro perezida Alpha Conde nawe yibukije ukuntu amateka mato hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Guinee yavutse kugeza ashimangiwe n’uruzinduko rw’amateka rwa perezida Kagame nka perezida wa mbere w’u Rwanda wasuye iki gihugu.
Nk’uko perezida Conde yabitangaje, ngo hari abantu bagera kuri batatu bakomeye babanje kumuganirira perezida Kagame ariko atarahura nawe na rimwe.
Abo bantu nk’uko yabihishuye, ni uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, yita impanga ye, undi ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, ndetse n’uwahoze ari visi perezida wa Banki y’Isi, Obiageli Ezekwesili.
Yasobanuye ko aba bantu bose bakomeje kumubwira bimwe mu byo babonye ku miterere n’intumbero we na perezida Kagame bahuje bashobora kubyaza umusaruro mu micungire y’ibihugu byabo bose.
“Mumeze nka perezida Kagame kandi mufite intumbero imwe. Byaba byiza mutangije umubano nawe” , ibi n’ibyo yavuze aba bantu bamubwiraga.
“Ndatekereza ari nabyo babwiye perezida Kagame” , uko niko perezida Conde yakomeje avuga mbere yo kongeraho ko inzira zabo byari ngombwa ko umunsi umwe zizahura nk’uko byagenze.

Iyi nkuru ya Guineenews ikomeza ivuga ko aba bakuru b’ibihugu bagize amahirwe yo kujya baganira mu nama mpuzamahanga bajyaga bahuriramo nk’iya Davos aho ngo baherukaga guhurira bwa nyuma.
Perezida Conde yakomeje agira ati: “Nagize uburyo bwo guhura na perezida Kagame kenshi. Ubuheruka, nanagize ibyishimo byo kwitabira ijoro ry’umuco ryari ryateguwe na diaspora y’u Rwanda I Davos. Ibi byampaye amahirwe yo kwitegereza abagabo barebare n’abagore beza bo muri icyo gihugu. Na perezida Kagame nawe yabashije kubona imwe mu mico yacu kandi yabonye ko hari byinshi twenda guhuza” .
Perezida Conde yaboneyeho kuvuga ko icyo gihe (I Davos) aribwo perezida Kagame yamusezeranyije kuzasura Guinea vuba bishoboka bitarenze muri Gicurasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



