Romelu Lukaku ntahisha ubuzima bubi yabayemo, banywa amata bacugushijemo umugezi

Sangiza iyi nkuru

Romelu Lukaku, umusore ukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, yavuze ko ubuzima iwabo babagamo akiri muto, bwari bubi cyane aho batabashaga no kugura amata yo kunywa ahagije, bakayavanga n’amazi.

Lukaku aganira n’ikinyamakuru The Player’s Tribune, asobanura ubuzima bubi yabayemo, gusa ngo akaba yarizeraga ko bizahinduka, akabona nyina yishimye.

Yagize ati “Data yahoze ari umukinnyi wabigize umwuga, ariko nta mafaranga twari dufite, umunsi umwe natashye mu rugo mvuye ku ishuri, nari mfite imyaka 6, nsanga iwacu nta muriro w’amashanyarazi uhari, nashakaga kwiyuhagira ariko nta mazi ashyushye yari ahari, mama yanshyuhirije amazi mu ibinika (bouilloire), nagiye koga nisuka amazi mu mutwe nkoresheje agakope”.

Akomeza avuga ko buri saa sita uko yavaga ku ishuri yasangaga nyina yamuteguriye ifunguro ritahindukaga rigizwe n’amata n’umukati nabyo bidahagije,

Ati “Nk’uko byahoraga bisanzwe, naratashye nsanga mama mu gikoni, nari mvuye ku ishuri, yari afite agapaki k’amata ariko kuri uwo munsi yayavanze n’ibindi bintu, ntabwo nabonaga neza ibyo yakoraga, arangije kubivanga ampereza yishimye. Yongeyemo amazi kuko ntabwo twari kubona amafaranga yo kugura amata ya buri munsi”.

Akomeza avuga ko ubukene iwabo bari bafite bwari burenze ubwo kwitwa umutindi, ati “nta mafaranga twari dufite , ntabwo twari kubona ayagura amata buri munsi, twari dukenne cyane, ubuzima twabagamo bwari bukabije cyane kuba bubi”.

Mu kiganiro yagiranye na se, yamubajije igihe yatangiriye gukina umupira w’amaguru akabigira iby’umwuga amutangariza ko ari ku myaka 16, na we abyishyiramo ko igihe kizagera akaba umuntu ukomeye, ubasha kwibeshaho hamwe na nyina.

Ati “Ubwo nari mfite imyaka itandatu nabajije papa, nti watangiye gukina football ufite imyaka ingahe? Ambwira ko ari 16, nti sawa, ku myaka 16 nzaba meze uko, nari ndi umusore ukomeye,… nafashe ifunguro ryanjye, nsezeranya Imana uwo munsi, nari nzi icyo nakoze n’ibyo nagombaga gukora, ntabwo nifuzaga kubona mama akomeza kubaho muri ubwo buryo”.

Romelu Lukaku afite imyaka 25 y’amavuko, akaba akomoka mu Bubiligi, n’ubwo yabaye mu buzima bubi mu bwana bwe, ubu ni icyamamare muri ruhago, haba mu ikipe ya Man. Utd n’ikipe y’u Bubiligi, Arabica bigacika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *