Kuba muri sosiyete sivile ntibikwiye kubangikanywa no kuba mu nzego za Leta zifata ibyemezo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hagitegerejwe itegeko na politiki bizagenga sosiyete sivile mu Rwanda, bamwe mu bagize imiryango iyihuriyemo barasanga nta munyamuryango wabo ukwiye kuba ari muri zimwe mu nzego za Leta zifata ibyemezo, kuko byatuma adatanga umusaruro, bikanagabanya icyizere abaturage bari baitiye iyo miryango.  

Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile basanga hari imyanya idakwiye kubangikanywa. Aha batanga urugero rw ‘umuntu waba ari mu buyobozi bwabo, akabifatanya no kuba umuyobozi w’akarere.

Ingero zitangwa za vuba, ni aho umwe mu bakuriye ihuriro ry’imiryango ubu yabaye Meya w’agateganyo mu karere kamwe mu Burasirazuba, bakibaza niba yaramaze kwegura muri sosiyeti sivile. Bakagira bati, « ese ubwo yabanira ate indi miryango ije imusanga mu karere yamaze kubera umuyobozi ? ».

Urundi ni urw’umunyamakuru na we wari umaze igihe muri uyu murimo, nyamara ubu nawe akaba yaramaze kuba Meya mu ntara y’Amajyaruguru. Bati “ese buriya ubundi kuba muri njyanama yabikomatanyaga ate n’umwuga ?

Nta gihe kinini gishize kandi, umwe mu bari mu buyobozi bw’umwe mu miryango itari iya Leta ashinze ishyaka rya Politiki, maze « abari muri uwo muryango bose bagafatwa nk’aho bari no muri iryo shyaka ».

Bati “ibyo ntibikwiye kubangikanywa kuko umwe aba asa n’aho agenzura undi, amurebera ibyo yaba yibagiwe gukora, ibyakozwe nabi cyangwa se ibikwiye gukorwa ». Bityo bakaba batekereza ko umunyamuryango wabo ugiye mu myanya y’ubuyobozi, mu nzego za leta zifata ibyemezo aba akwiye guhita yegura ku mwanya yarimo.

Nubwo aba banyamuryango ba sosiyetI sivile bavuga ko ngo biriya ari byo byatuma imikorere yabo igenda neza, hari n’abavuga ahubwo ko abantu benshi barwanira kugaragara muri sosiyetI sivile bacunze kubona imyanya y’akazi ikomeye muri Leta. Aha hakaba hibazwa niba abantu nk’abo batanga umusaruro mwiza mu gihe bitaborohera kuba bayikebura banga kwiteranya na yo ngo itabima ako kazi.

Gusa hari n’abasanga kuba mu muryango utari uwa Leta bidakuraho kuba umuturage w’intangarugero, bityo ngo na Leta ikaba yamubenguka ikamushyira mu nzego zifata ibyemezo, adashobora kubyanga. Icyiza benshi bagarukaho ni ukwihutira kwegura mu mwanya yarimo ntabibangikanye.

Nubwo igizwe n’imiryango itegamiye kuri leta, sosiyetI sivile ikora nk’umufatanyabikorwa wayo mu guhangana n’ibibazo biba bikomereye igihugu, kandi leta iba iyikeneyeho ibitekerezo bya bose. Haracyari abaturage bavuga ko batazi imikorere yayo uretse kuyumva kuri za radiyo. Ku rundi ruhande, hari n’abayinenga gukorera mu kwaha kwa Leta n’ukw’abaterankunga bayo kurusha uko ikorera abaturage.

Ibitekerezo nk’ibi, ni bimwe mu byo abagize sosiyetI sivile bifuza ko byagenderwaho batanga umurongo ugenga iyi miryango, ndetse n’itegeko ryayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *