Isaranganywa ry’ingengo y’imari ryarushijeho kunozwa harebwa ibikorwa byihutirwa- Hon. Muhongayire

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ubwo yagezaga ku Nteko rusange raporo ku isuzumwa ry’umushinga w’ingengo y’imari ya Sena y’umwaka wa 2018/2019 , yatangaje ko isaranganywa ryayo ryarushijeho kunozwa.

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018, ubwo Perezida w’iyi kimisiyo, Hon. Muhongayire Jacqueline yasobanuriraga Inteko rusange ibikubiye muri iyo raporo, yavuze ko ingengo y’imari yanogejwe cyane cyane harebwa ibikorwa byihutirwa.

Yagize ati “Isaranganywa ry’ingengo y’imari ryarushijeho kunozwa, harebwa ibikorwa byihutirwa, hanagabanywa amafaranga agenda kuri serivisi”.

Yakomeje avuga ko Ingengo y’imari yashingiye kuri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere n’amahameremezo akubiye mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Hon. Muhongayire Jacqueline yagaragaje uburyo amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu bikorwa by’ingenzi bya gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (Imbonerahamwe).

D1

Yanagaragaje kandi uko amafaranga ateganyijwe kwinjizwa mu ngengo y’imari 2018-2019 (Imbonerahamwe)

D

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa  12 Kamena 2018, iyobowe na Min. w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yemeje Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo ine n’eshatu, miliyoni magana atanu na mirongo itatu n’eshanu, ibihumbi magana inani na bine, n’amafaranga magana atatu na mirongo inani n’atandatu (2,443,535,804,386 FRW).

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Nagijimana yatangaje ko 84% by’ingengo y’imari azava imbere mu gihugu. Ku ngengo y’imari ya miliyari 2 443,5 Frw ikaba yiyongereyeho miliyari 328,2 Frw angana na 16% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.

Amafaranga azava imbere mu gihugu angana na miliyari 1 645,1 Frw (67%), aya yiyongereyeho miliyari 232,3 ugereranyijwe n’yari mu ngengo y’imari ya 2017/18 iheruka.

Muri aya, azava mu misoro ni miliyari 1 351,7 Frw iziyongeraho miliyari 151,4 Frw ugereranyije n’imisoro yinjiye mu ngengo y’imari y’uyu mwaka uri gusoza. Mu mafaranga ava imbere mu gihugu kandi harimo amahoro azagera kuri miliyari 155,7 Frw.

Andi mafaranga abarwa nk’azava imbere mu gihugu ni inguzanyo ziva hanze igihugu kiba kizishyura zizagera kuri miliyari 402,2 Frw, zikangana na 16% by’ingengo y’imari yose.

Uteranyije amafaranga azava imbere mu gihugu n’inguzanyo ziva hanze ziba zizishyurwa yose angana na miliyari ibihumbi 2 047,3 Frw bingana na 84% by’ingengo y’imari yose.

Naho inkunga ziva mu mahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 396,3 bingana na 16% by’ingengo y’imari yose y’umwaka w’ingengo y’imari.

Min. Dr Ndagijamana yavuze ko imyenda ya caguwa yasoreshwaga amadolari ya America ($) 2,5 ku kiro kimwe ubu izajya isoreshwa $ 4 ku kiro, ikaba yikubye hafi kabiri. Naho inkweto zasoreshwaga $ 0,4 ku kiro zizajya zisora $ 5, aha ikaba yikubye hafi inshuro eshanu.

MH
Hon. Muhongayire Jacqueline asobanurira Inteko rusange ibikubiye muri iyo raporo

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *