Kera mu Rwanda hari imbyino yatangiraga itya:“Nagiye I Mbuye iyo igishyimbo kibatizwa bakacyita Karolina”.Iyo ndirimbo nayibukijwe n’ibintu byinshi nabonye mu bihugu nagenzemo.
Dore nk’ibi:
Umuhungu agafata agatoki ka mugenzi we bakajya mu butegetsi bati: “turakundana nimudushyingire”.
Abategetsi bati: “dukurikije amategeko y’igihugu mu ngingo iyi n’iyi, turabashyingiye”. Ubukwe bugataha, ibirori bikaba. Abakobwa nabo bagafatana agatoki bakajya mu butegetsi bati: “turakundana nimudushyingire”.

Abategetsi bati: “Dukurikije amategeko y’igihugu cyacu, turabashyingira”. Ubukwe bugataha, abavandimwe n’inshuti bakaririmba.
Naganiriye n’umuntu dusanzwe dusangira ibitekerezo ku bintu byinshi arambwira ati: “Ino mu Burayi, buri muntu akora ibyo ashaka ariko akurikije amategeko y’igihugu”.
Ati “Ariko n’ubwo bimeze gutyo, ari jye ari n’abandi benshi dushyikirana, biriya bintu bidutera iseseme. Ninumva ko abana banjye bageze aho, nziyahura mbere y’uko ubwo bukwe butaha”.

Yakomeje agira ati: “Ubundi aya mafuti yatangiriye mu bihugu byitwa ko byateye imbere; ariko numvise ko no mu bindi bihugu byinshi byadukiriye”. Ati “ni amahano”.
Iyo nshuti yanjye yunzemo iti “Ubu abamaze gushyingirwa bahuje ibitsina basanga bakeneye abana”. Ubumenyi tumaze kugeraho ubu ntiburashobora gutuma abahuje ibitsina babyarana. Noneho akenshi bakajya gushaka impfubyi n’utundi twana tw’indushyi.”
Kenshi rero utwo twana iyo tuganira na tugenzi twatwo, cyane cyane mu mashuri, wumva tuvuga ibintu bibabaje. Kamwe kati: “ Jyewe mfite ba Mama babiri, ariko nta Papa ngira”. Akandi kati “Nanjye mfite ba Papa babiri, ariko nta Mama mfite”.
Ngibyo ibyo naboneye muri aya mahanga! Nanjye rero naragenze ngera I Mbuye, iyo igishyimbo kibatizwa bakacyita Karolina.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


