Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rusizi ntibemeranywa n’ubuyobozi bw’aka karere ku mafaranga bivugwa ko yagiye kuri parikingi iri ahitwa ku kadashya mu mujyi wa Rusizi,yari igenewe amakamyo manini n’amafuso aparikwa mu mujyi rwagati wa Rusizi kugira ngo bigabanye akajagari kayo.
Bamwe bavuga ko n’ayo makamyo aho yubakiwe atahajya, ko ahubwo haparika make na bwo aturutse mu mujyi wa Kigali yikoreye imizigo itegereje kujya kuri MAGERWA cyangwa kuri Rusizi ya mbere.
Bamwe muri bo baganiriye na Bwiza.com ntibatinye kuvuga ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye kubasobanurira amafaranga bumva agera kuri miliyoni 150 zatunganije aha iyi parikingi iri kuko bavuga ko babona nta cyayikozweho kijyanye n’aya mafaranga.
Ikindi bavuga ko kibabaje,ngo ni uko ibyo bababwiraga ko iyi parikingi izaca akajagari k’amakamyo aparika mu mujyi ari menshi buri kanya, bikaba bishobora guteza umutekano muke nk’igihe haba nk’inkongi y’umuriro n’ibindi n’ubundi katahacitse, ko nta kamyo cyangwa Fuso iva mu mujyi ngo iparike yo, yose akirunze mu mujyi rwagati, bakibaza icyo ayo mafaranga bivuga ko yayigenzeho yapfuye.
Umwe muri bo yagize ati’’ aha hantu ni habi rwose ntabwo amakamyo n’amafuso ari mu mujyi wa Rusizi yahaparika ngo bikunde kuko ari menshi kandi aha ari hato cyane. Igice kimwe cyaho cyabaye ikigunda,ntihakoze neza ku buryo amakamyo yahaparika neza,iyo imvura iguye hazamo amazi,n’ibindi byinshi tubona tukemeza ko amafaranga yajugunywe hano yapfuye ubusa rwose.’’
Bamwe mu bashoferi b’amakamyo manini azana imizigo mu mujyi wa Rusizi n’abahafite amafuso baganiriye na Bwiza.com,bayibwiye ko badashobora kujyanayo amakamyo n’amafuso yabo kuko ari hato cyane.
Mfitumukiza Aimable ushinzwe kwandika amakamyo yinjira muri iyi parikingi,avuga ko nta kamyo cyangwa Fuso ituruka mu mujyi wa Rusizi arahabona ijemo,ko hanyura iziturutse mu mujyi wa Kigali zikoreye imizigo zikaharuhukira mbere yo gukomereza kuri MAGERWA cyangwa Rusizi ya mbere.
Ati’’ ntihashobora kujyamo amakamyo ya rukururana arenga 10 kuko ari hato cyane kandi hatanatunganije neza, ari yo mpamvu uhasanga make cyane,nta n’uruzitiro ruhari rwatuma abahaparitse imodoka zabo bizera umutekano usesuye wazo,tukumva hakwiye gukorwa neza cyangwa ikimurirwa ahandi kuko hano tubona ari habi hatanatunganije neza.
umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu,akaba ubu ari na Meya w’agateganyo wako, Madame Kankindi Léoncie,yavuze ko nyuma yo kugaragara ko aho bari bashyize iyi parikingi hatameze neza ari yo mpamvu abo yari igenewe batayitabiriye, bafashe umwanzuro wo kuyimurira ahandi atahise avuga, bikaba ngo ari byo bitegura gukora.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


