Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kugarura mu Banyarwanda amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, ko n’uwabigerageza yabihanirwa n’amategeko.
Min. Kaboneka yabitangaje ku wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018, mu muhango kwibuka abakozi bakoreraga Minisiteri zitwaga MINITRASO, MINIFOP na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Uwo ari we wese nta burenganzira afite bwo kugarura amacakubiri cyangwa kugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside; n’uwagerageza yahanwa n’amategeko dore ko ubu ari no kugenda akazwa kugira ngo dukumire ibyo byaha”.
Min. Kaboneka yashimye ko uko ibihe byo Kwibuka bigenda bisimburana, hari intambwe igenda iterwa muri iyo gahunda yo kwibuka ari nako abambuwe agaciro muri jenoside yakorewe Abatutsi bagasubizwa.
Ati “Kuba uyu munsi hari urwibutso ni ikimenyetso cyo guha agaciro abishwe, tugahora tubibuka ndetse tukanabasubiza abagiciro bambuwe”.
Arasaba abantu bose guharanira kugira agaciro no kugahesha abandi, bibuka biyubaka no kudaheranwa n’agahinda cyangwa kuba ingwate z’amateka. Yasabye uwaba azi umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wakoreraga muri izi Minisiteri kubimenyekanisha.
Kugeza ubu hibukwa abakozi 25 bamaze kumenyekana ko bakoreraga muri izi Minisiteri.
Muri MININTER hari Nsibika Faustin; Murebwayire Mediatrice; Mukankubito Esperance; Ndekezi Bernard; Ngarambe Pierre Celestin na Habimana Ignace.
Muri MINIFOP hari Udahemuka Louis; Gatembasi Gervais; Mayira Gilbert; Ntamvutsa Narcisse; Twagiruwaremye Deo; Gatera Canisius; Gahima Charles; Nsengiyumva Emmanuel.
Muri MINITRASO hari Ndasingwa Landouald wari Minisitiri, Rebero, Habimana Eliphaz; Rwayitare Augustin; Kagambirwa Wellars; Nyirinkwaya Stanislas; Ndushabandi Cassien, Segikwiye Paul; Karekezi Eric; Mpongebucye Edouard na Mukampabuka Floride.


Abayobozi b’Inzego zibuka abari abakozi ba MINITRASO, MINIFOP na MININTER n’abandi bayobozi batandukanye, bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri aho Minaloc, Mifotra n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, ku Kacyiru







