Nyampinga w’u Bubiligi ari mu mazi abira azira gutwara imodoka ku muvuduko wa 116 km/h

Sangiza iyi nkuru

Cilou Annys wabaye nyampinga w’u Bubiligi mu 2010, ari mu mazi abira nyuma yo gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru cyane.

Urukiko rwa polisi rwa Bruges mu Bubiligi rushinja Miss Anny gutwara imodoka iminsi 15 afite umuvuduko udasanzwe, akaba acibwa amande y’amayero ahwanye na 560.

Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, ku wa 25 Kamena yatwaye imodoka iri ku muvuduko wa 116km/h kandi umuvuduko ntarengwa wari 70km/h.

Yisobanura, Miss Cilou Annys  yatangaje ko yatwaye kuri uwo muvuduko bitewe n’ubwira yari afite bw’uko se w’umwe mu nshuti ze yari muri koma.

Nyuma y’ibi bisobanuro yatanze ntibyakirwe, ngo akaba asaba perimi ye ngo abashe gukomeza akazi ke k’ubucuruzi n’ibindi akora bijyanye n’imideli.

Cilou Annys yabaye nyampinga w’u Bubiligi mu mwaka wa 2010, ubu akaba akora ibijyanye n’imideli.

image001 2

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *