Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2016, abayobozi 250 bari kujya i Gabiro kwitabira umwiherero wabo uzatangira ejo ku itariki ya 12 ugasozwa ku wa mbere tariki ya 14Werurwe 2016. Abayobozi bazawitabira cyane cyane abo bireba ibi bibazo 5 biri muri society nyarwanda muzabyibuke mubivugutire umuti ukwiye nk’uko abaturage bavuganye na Bwiza.com babisabye.

Abaturage batandukanye baganiriye na Bwiza.com bagaragaje bimwe mu bibazo bikomeye bibabangamiye abayobozi bakwiye kwigira hamwe bakabishakira umuti ukwiye.
Ubwo bumvaga amakuru avuga ko abayobozi 250 bagiye kongera guhurira mu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 13 basabye ko ibi bibazo babyigaho bikavugutirwa umuti ukwiye.
- Abaturage bahawe imbuto y’imyumbati yanga kwera barishyuzwa na BRD
Abaturage 22 bahinga imyumbati mu gishanga cya Kinazi giherereye mu karere ka Ruhango, Bavuga ko bahawe inguzanyo na BRD yo guhinga imyumbati ku buryo bw’umwuga hagamijwe kwiteza imbere.

Aba bahinzi bagiye gusaba imbuto y’imyumbati y’indobanure muri Minagri barayihabwa bayishyize mu murima yanga kwera. Ubu rero BRD irabishyuza ibashyizeho inyungu n’ibihano by’ubukererwe nabo aho bashoye ntacyo baramuye ni abo gutabarwa. Barasaba ko mu mwiherero w’abayobozi bagaruka kuri iki kibazo kigashakirwa umuti ukwiye.
- Abanyeshuri ba kaminuza ngo bakomeje kwitera icyuma
Abanyeshuri biga muri kaminuza bavuga ko amafaranga 25,000 ya buruse bahabwa ari make ugereranije n’ibiciro byo guhaha ku masoko. Inshuro nyinshi aba banyeshuri bagiye basaba ko aya mafaranga yakwiyongera kugira ngo ajyane n’ibihe ndetse n’ibiciro ku masoko.
Aya mafaranga kandi ntabwo yiyongera kuva yatangira gutangwa kandi amadolari nayo yataye agaciro.

Ngo aba banyeshuri cyane cyane abicumbikira ngo ntibabasha kubona ubukode bw’amazu, gufotoza amasomo yabo ndetse no kugura ibikoresho by’isuku. Ibi byose hakiyongeraho ibyo kubatunga nabyo bavuga ko bihenze ugereranije n’ibiciro ku masoko.
Ngo abenshi ntibakirya ngo bahage aribyo bise kwitera icyuma
Ikindi aba banyeshuri basaba ni ukugurizwa imashini zigendanwa mu rwego rwo kuborohereza mu masomo yabo bakabasha gukora ubushakashatsi bunyuranye ndetse no kugendana n’ikoranabuhanga. Ngo iki nacyo abari mu mwiherero bazagitekerezeho.
- Ibibazo by’inzara n’amapfa mu ntara y’u Burasirazuba
Imirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Kayonza, Ngoma na Nyagatare mu ntara y’u Burasirazuba yugarijwe n’amapfa yatewe n’imihindagurikire y’ikirere.
N’ubwo iyi mirenge yugarijwe n’inzara ari mike cyane ntibikuraho ko abaturage bamwe na bamwe bayituye bataka inzara itewe n’uko bahinze imyaka hamwe na hamwe yumira mu mirima ahandi yanga kuzamuka.
Ibi rero byateye bamwe inzara ituma basuhukira mu mirenge ibakikije yejeje abandi bajya muri Uganda. Abari mu mwiherero bazige uburyo bakumira inzara nk’iyi n’icyo bafasha abahuye nayo.
- Ibibazo by’ibura ry’umuriro n’amazi bya hato na hato
Uduce twinshi tw’igihugu cyane cyane utw’icyaro turavuga ko dufite ikibazo cy’umuriro udahagije. N’ubwo Mobisol ivuga ko iri gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu duce tw’icyaro mu kunganira amashanyarazi ya REG, ngo inzira iracyari ndende kugira ngo amashanyarazi aboneke mu bice byinshi by’igihugu.
Ngo naho amashanyarazi ari mu gihugu ahenshi akunda gucikagurika ubundi akagenda buri kanya ndetse hamwe na hamwe agatwika ibikoresho by’abakiriya.

Ku bijyanye n’amazi, abaturage batuye mu duce tw’icyaro cyane cyane mu ntara y’u Burasirazuba bugarijwe no kutagira amazi meza. Uturere twa Bugesera, Kayonza, Ngoma, Kirehe Gatsibo na Nyagatare twugarije n’ikibazo cy’amazi kandi muri iyi ntara ariho hari ibiyaga byinshi mu gihugu. Ahenshi ngo abaturage bavoma ibinamba bikabatera indwara zitandukanye zituruka ku isuku nke.
Mu duce tumwe na tumwe mu mugi wa Kigali natwo tubona amazi gake cyane ku buryo benshi bavuga ko amazi adasaranganywa kimwe ku bantu bose. Ibi bibazo by’amashanyarazi n’amazi uyu mwiherero uzabitekerezeho.
- Malariya iri kurushaho kwiyongera
Abaturage benshi mu Rwanda baravuga ko malariya yongeye kugaruka. Imibare igaragazwa n’ibigo nderabuzima n’ibitaro nayo iragaragaza ko mu myaka ibiri ishize malariya yikubye hafi inshuro 3. Abaturage basabye abari mu mwiherero bazasesengura igituma indwara ya malariya irushaho kwiyongera ndetse banafatire hamwe ingamba zayirandura burundu.
Ibi ni ibibazo byatanzwe n’abaturage. Bwiza ntiyabashije kubonana n’abaturage bose bivuze ko hari n’ibindi bibazo abaturage batagejeje kuri Bwiza.com. Ibitekerezo byanyu birakenewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


