Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, bashinjijwe na perezida Obama kuba ari bo bateje ibibazo byugarije Libya muri iki gihe.
Mu kiganiro yahaye The Atlantic cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, perezida Obama yavuze byinshi ku byaranze ibitero bya NATO byari biyobowe n’u Bwongereza ndetse n’u Bufaransa byakuye ku butegetsi Muammar Kadhafi wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.
Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’ibi bihugu byabashije gukura ku butegetsi Kadhafi wafatwaga nk’umunyagitugu, byatumye Libya yisanga ari igihugu kiyobowe n’imitwe itandukanye nayo ishyamiranye ndetse Islamic State ishinga imizi muri iki gihugu.
Perezida Obama avuga ko amakimbirane yakurikiye muri Libya ashingiye ku moko igice kimwe bigaragaza gutsindwa k’u Bufaransa n’u Bwongereza byagejeje ku buzima Libya irimo muri iki gihe.
Obama ashinja David Cameron kuba yarahagaritse gukomeza gukurikirana iki gihugu nyuma y’ibitero byakuyeho Kadhafi, mu gihe ngo Sarkozy yifuzaga kugaragaza gusa uruhare rwe mu gukuraho Kadhafi.
Obama yanenze ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubw’ingeso yabyo yo gutegereza ko Amerika ifata iya mbere ku bibazo mpuzamahanga nyuma akaba ari nayo yirengera ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare biba byakozwe.
Obama yagize ati: “Ibyabaye akamenyero mu myaka myinshi ishize muri uru rwego ni abantu badusunikira gukora nyuma bakagaragaza ubushake bucye mu gushyira uruhu rwabo mu mukino”.
Iyi ngo niyo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasunikiye ibihugu by’i Burayi no mu kigobe gufata iya mbere muri Libya.
Ku kijyanye n’u Bufaransa, Obama yavuze ko mu kwemerera Sarkozy guhirika Kadhafi, Amerika yari ifite ubushobozi bwo kujya mu mwanya w’u Bufaransa ku buryo ibyagiye kuri iyi ntambara byari kuba bicye kandi n’ingaruka zikaba nke.
Naho ku Bwongereza, Obama ngo yabwiye Cameron ko u Bwongereza bwagombaga kugira icyo butanga kugirango bukomeze umubano udasanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bwasabwaga byibuze gutakaza 2% by’umusaruro wabwo ku bwirinzi.
Perezida Obama yakomeje avuga ko yakunze kuvuga ko byari ngombwa ko bose, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo, bagombaga kugira icyo bakora nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Kadhafi.
Perezida Obama akaba yagize ibyo atangaza kuri Libya ubwo yabazwaga na The Atlantic byinshi kuri politiki ye mpuzamahanga mu myaka 7 amaze ku butegetsi, harimo n’icyemezo cye kitavuzweho rumwe cyo kwanga kohereza ingabo muri Syria mu gihe perezida Bashar yashinjwaga gukoresha intwaro z’ubumara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



