Sudani y’Epfo: Abantu 60 baguye muri kontineri bafungiwemo n'ingabo za leta

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya leta muri Sudani y’Epfo kirashinjwa kwica abantu bagera kuri 60 barimo abagabo n’abana, ubwo cyabafungiranaga muri kontineri kikayishyira mu izuba rikabije mu Ukwakira 2015 bikabaviramo gupfa bose nk’uko byatangajwe na Amnesty International kuri uyu wa Gatanu ishyira ahagaragara kimwe mu bikorwa bya kinyamanswa byakozwe n’abarwanira ubutegetsi muri iki gihugu.

Muri raporo isobanura neza uko ibintu byagenze mu isambu ya kiliziya Gaturika ahitwa Leer, imwe muri leta zigize Sudani y’Epfo, uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wasabye ko abasirikare bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bakurikiranwa n’ubutabera.

Iki cyaha cyari cyabanje kwamaganwa ku nshuro ya mbere na Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi yiswe JMEC yashyizweho n’amasezerano yo kuwa 26 Kanama 2015 hagati ya perezida Salva Kiir na Riek Machar, umukuru w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi, yari agamije guhagarika intambara yatangiye mu mpera za 2013.

spla-troops-south-sudan-foto-un-irin-news
Ingabo za Sudani y’Epfo zirashinjwa ubwicanyi ndengakamere

Abatangabuhamya bavuga ko bumvise abishwe barira ndetse bataka

Iyi raporo yashingiwe ku buhamya bw’abantu 23 babonye abishwe basunikirwa ku ngufu muri kontineri n’ingabo za leta, amaboko ahambiriye, ndetse n’abatangabuhamya babonye imirambo ikurwamo ikajugunywa.

Aba batangabuhamya nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bemeje ko bumvishe abishwe barira ndetse banataka ari nako bahondagura kontineri bivugwa ko nta dirishya yari ifite cyangwa ubundi buryo bwose bwakwinjizamo umwuka. Nk’uko Amnesty ivuga.

Abatangabuhamya bavuze ko abayobozi ba gisivili ndetse n’aba gisirikare bahise bumva ko abari bafungiwe muri iyi kontineri batabazaga ndetse bari barimo gupfa ariko ntihagire icyo bakora ngo babatabare.

Biravugwa ko ubundi muri Sudani y’Epfo kontineri zikunze guhishwamo ubukungu muri leta twavuze, aho usanga ngo ubushyuhe buzamuka bukagera kuri degree 40 ku manywa.

Ababyeyi b’aba bantu bishwe bavuga ko bamwe bari abashumba b’amatungo, abacuruzi, ndetse n’abanyeshuri, ariko nta barwanyi bari babarimo nk’uko Amnesty ikomeza ivuga.

Umwe mu batangabuhamya we yanavuze ko yabonye umusirikare wa leta afungura iyo kontineri agasohoramo imirambo 4 y’abantu bari bamaze gupfa akongera agafungiranamo abandi bari bakiri bazima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *