Imibare ya Afurika Yunze Ubumwe yo muri Mutarama yerekanye ko uyu mugabane ucumbagira mu gushyira muu bikorwa Amasezerano ya Malabo agamije guteza imbere ubuhinzi. U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu gushyira mu bikorwa aya masezerano rukaba rwari rufite amanota 6.1/10.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ubuhinzi, Dr Geraldine Mukeshimana, kuri uyu wa Kane, itariki 28 Kamena mu kiganiro n’itangazamakuru aho yari yitabiriye inama ihuza Abafatanyabikorwa muri gahunda rusange ya Gatatu y’iterambere ry’ubuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP III).
Minisitiri w’ubuhinzi avuga ko mu kureba aho ibihugu bigeze mu gushyira mu bikorwa aya Masezerano ya Malabo harebwa ibintu bitandukanye birimo kureba aho ishoramari mu buhinzi ry’10% rigeze, uko urubyiruko ruhagaze mu buhinzi, aho ishoramari ryaba irituruka hanze no mu gihugu, uko abagore bafashwa guteza imbere ubuhinzi, kureba uko abagore babasha kubona ibikenewe mu gushora imari cyane cyane ubutaka n’ibindi.
Minisitiri Mukeshimana avuga ko iyo ibihugu byipima bireba ibyo bintu byose noneho hakarebwa uko ibihugu bihagaze bikagenda bihabwa amanota. Mu kwa mbere, imibare ya Afurika Yunze Ubumwe yererekanye ko u Rwanda ari rwo rwari ku isonga muri Afurika n’amanota 6,1/10 gusa.
Minisitiri yavuze ko ibi byerekanye ko Afurika itari ku murongo mwiza igana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Malabo bikaba ngombwa ko ibihugu bisabwa kongera kwisuzuma bikongera imbaraga.
Ati: “ Icyo iriya evaluation yatweretse, yerekanye y’uko nka Afurika.., twese hamwe,ntabwo turi ku murongo mwiza tugana mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Malabo. Icyo rero byadusabaga n’uko twongera tukireba nk’ibihugu tukongeramo imbaraga zisabwa kubera y’uko, ni commitments twafashe nk’ibihugu,tugomba kubishyira mu bikorwa…nubwo n’u Rwanda twaje ku isonga ariko ikigaragara n’uko Afurika yose tudahagaze neza dushyira mu bikorwa ariya masezerano ”.
Gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi ya 4 (PSTA 4) yatangijwe kuri uyu wa Kane, itariki 28 Kamena yerekana uburyo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwiyemeje kuzakora mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere ikaba ifitanye isano na EDPRS III na vision 2050.
Minisitiri akavuga ko ibyakorwaga muri PSTA ya 3 byajyanaga na EDPRS II, iyi nayo igatanga umusanzu kuri vision 2020. Muri iyi Gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi ya 3, (yari igamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga), hari byinshi byakozwe nko kuba mu myaka 4 ishize (2014-2017), umusaruro w’ubuhinzi warazamutse ku rugero rwa 6% bitewe no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi, amashyamba n’uburobyi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko hateganyijwe ko mu myaka 7 iri imbere, urwego rw’ubuhinzi rwitezweho kuzamuka kugera ku 10% buri mwaka ndetse rukazatanga imirimo igera ku 214,000 buri mwaka. Iyi mirimo ngo ikazahangwa mu buhinzi bw’ibanze, mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, mu bucuruzi, amahoteli n’amaresitora.
Amasezerano ya Malabo ni amasezerano yabaye hagati y’abakuru b’ibihugu bya Afurika agamije guteza imbere ubuhinzi, kuko bemera ko ari kimwe mu bintu bishobora kwihutisha iterambere rya Afurika mu buryo bwihuse.


