Ishuri rya Ecole Secondaire Hamdan Bun Rashid Al Maktoum riherereye mu murenge wa Kigarama, akagari ka Nyarurama akarere ka Kicukiro ryibutse kuri uyu wa 29 Kamena 2018, Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu murenge batuyemo ndetse no mu gihugu hose muri rusange.
Muri uyu muhango, Umuyobozi uhagarariye imiryango yabuze abayo muri genocide mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, Mwenedata Jean Pierre avuga ko abarokotse badakwiye guhugira mu kwibuka ababo babuze gusa ngo bibagirwe imiryango yazimye burundu muri ibi bikorwa byo kwibuka.
Uyu muyobozi avuga ko byabaye uruhurirane gutanga ikiganiro kuri bariya banyeshuri by’umwihariko akaba ari n’umwe mu baharokokeye mu gihe imiryango myinshi yari ihatuye ubwo hari hakitwa Kimisange yashize hagasigara mbarwa.

Agira ati “Twebwe abakiriho, tugomba kwibuka abacu barimo abavandimwe, ababyeyi, abaturanyi, inshuti n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ntidukwiye kwibagirwa imiryango yazimye idafite umuntu uyihagarariye mu bikorwa nk’ibi, ahubwo twe tukiriho tugomba kuba ijwi ryabo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu cyahoze ari Segiteri Kimisange ari naho avuka haguye imiryango igera kuri 87 imaze kubarurwa kugeza ubu, iyo miryango ikaba yari igizwe n’abantu guhera kuri umwe kugeza ku bantu 9 naho igera kuri 5 muri yo ikaba yarazimiye burundu.

Avuga ko kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu hagiye hari imiryango itararokotsemo umuntu n’umwe idakwiye kwibagirana ngo izimangatane ahubwo ko abasigaye bagomba kuyihagararira bakajya bayibuka cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka.
Umuyobozi w’ishuri rya Ecole Secondaire Hamdan Bin Rashid, Safari Valens we avuga ko abantu bayobora ibigo bitandukanye batakagombye kwibuka kuko hari ababo bakoranaga bazize Jenoside gusa ahubwo ko bagomba kwibuka Abatutsi bazize Jenoside hatitawe ku cyo bakoraga cyangwa ku isano bafitanye.
Agira ati “Ikigo cyacu cyashinzwe muri 2015 byumvikane ko nta wahakoraga wapfuye muri jenoside kuko yabaye mbere y’uko ishuri ryubakwa, ariko byabaye ngombwa ko dutegura iki gikorwa kuko aho ikigo cyubatse hafite amateka akomeye y’Abazize Jenoside, bityo natwe tugomba kubibuka kuko hano hashobora no kuba harimo abuzukuru b’izo nzirakarengane bityo tugomba kwifatanya nabo kabone nubwo baba batabizi.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kwibuka nk’ikigo abereye umuyobozi bifasha abanyeshuri baharererwa mu kumenya amateka yaranze u Rwanda rwo mu bihe byashize binyuze mu biganiro bahabwa bityo bikabafasha kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyaturwa rwongera kubisubiramo.
Â
Umunyeshuri uhagarariye abandi, Ismail Nsengiyumva avuga ko ubuyobozi bwabo bwabafashije kureba kure mu bijyanye n’amateka mabi yaranze u Rwanda bityo bikabafasha gukorera hamwe haba ku ruhande rw’abana babuze ababo ndetse na bagenzi babo bigana.

Agira ati “Ibi bitwigisha gufashanya kuko iyo hari ugize icyo akenera turamufasha nk’abanyeshuri bagenzi be ndetse haba hari ikibazo kihariye afite tukamwegera tukamuganiriza.

Uyu munyeshuri avuga ko ibikorwa byo kwibuka mu kigo cyabo bibafashaa kumenya amateka ndetse bigatuma bafata ingamba mu guhangana n’icyatuma igihugu gisubira mu icuraburindi ryakiranze mu 1990.

Abakecuru Babiri baremewe ni Mukarugaza Julienne ndetse na Muhongayire Stephanie


