Perezida Kagame arashimira ibihugu bishya byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye ibihugu bishya bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho rya Afurika AfCFTA ( African Continental Free Trade Area  ).

Ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yaberaga mu Mujyi wa Nouakchott muri Mauritania, Perezida Kagame yashimiye ibihugu bishya byashyize umukono kuri aya masezerano, anashimangira ko ari intambwe nziza iganisha Afurika ahifuzwa.

Yagize ati “Ndashimira ibihugu byiyongereye ku byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe aribyo: Lesotho, Namibia, Sierra Leone na Afurika y’Epfo. Chad yatanze ibyemeza ko izashyira mu ngiro aya masezerano, Guinea nayo yiyemeza kuzabikora”.

Avuga ko ibihugu bigera kuri 49 bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano, ngo bikaba bigaragaza intambwe nziza, Ati “Ibihugu bigera kuri 49 byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA. Ibimaze kwiyemeza kuzayashyira mu bikorwa biragera kuri bitandatu. Turi mu nzira nziza kandi ibyiza biracyaza. Iyi ni intambwe nziza tugana kuri Afurika dushaka”.

Muri iri jambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama ya 31, ryiganjemo gushima abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, igihugu cya Maurtania cyakiriye inama, ndetse anashima uburyo abagize uyu muryango (AU) ngo basigaye bakora gahunda zabo neza.

Ati “Ndashimira kandi Leta ya Mauritania yatwakiriye neza kandi ikaduha ibyo dukeneye byose ngo dukore inama zacu. Ni iby’agaciro kanini kuba twarahuriye muri iki gihugu cyiza ku nshuro ya mbere. Dusigaye dukora gahunda zacu neza kurushaho, kandi tukaganira ku ngingo zifitiye akamaro umugabane wacu,  Afurika dushaka turimo kuyubaka buhoro buhoro. Reka dukomeze dukore n’ibindi byinshi birushijeho,….

Muri Werurwe uyu mwaka, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye i Kigali, nibwo handitswe amateka atarigeze abaho muri Afurika, ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho iri soko rusange ry’ibi bihugu (AfCFTA).

43109713772 768215391f k
Iyi nama y’iminsi ibiri yari yahuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *