Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 82 arasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Kamuyumbu Gaudence ufite imyaka 82, acumbitse mu mudugudu wa Cyaruhogo mu kagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro, arasaba ubuyobozi kumufasha akava mu busembere ndetse agahabwa inkunga y’ingoboka  ihabwa abakecuru n’abasaza. 

Kamuyumbu yabwiye Bwiza.com, ko yahungutse avuye mu gihugu cya Uganda ari umupfakazi, umugabo we yapfiriye mu gihugu cya Uganda mu 2000 , yagarutse mu Rwanda ajya kubana n’umuhungu wari waratujwe i Nyakarambi mu karere ka Kirehe aza gupfa ajya  kubana n’umukobwa we washatse  mu kagari ka Sovu mu mudugudu wa Cyaruhogo, hashize imyaka 4 umukwe  we amwirukana mu rugo rwe.

Kamuyumbu aganira na Bwiza.com yavuze ko kuva yatangira ubuzima bwo kuba wenyine, aribwo bwatangiye gusharira.

Yagize ati “navuye ku muhungu wanjye amaze gupfa nahise nza kuba ku mukwe wanjye, kuko umugore we niwe mwana wenyine nari nsigaranye ariko bageze aho babona ko ntacyo nkibashije gukora baranyirukana ,ubu aha munsanze niho mba njyenyine kandi naho umugiraneza yancumbikiye, murabibona ko ubuzima butoroshye”.

 

Kamuyumbu yakomeje asaba ubuyobozi kumufasha akazasaza neza.

Ati “ubuyobozi bumpaye aho kuba ,nkabona inkunga yo kunshyigikira , nkajya mbona icyo kurya no kunywa byamfasha nkasaza neza nk’abandi bakecuru tungana bahabwa inkunga n’ubuyobozi”.

Kamuyumbu acumbikiwe mu nzu ntoya yubakishije ibiti, ifite nka metero 4 kuri 4, ntigira icyumba , nta bwiherero afite, igikoni reka da ndetse nta na mituweli agira.

Abaturanyi be bavuga ko bababazwa n’ubuzima uwo mukecuru abayemo bagasaba ko ubuyobozi bwamutabara.

Sibomana, ati “uyu mukecuru ubuzima abayemo buteye agahinda kuko hari agiye arwara akaremba nta mituweli agira ku buryo yakwivuza , kubona icyo kurya twese ubishoboye aramufasha ariko usanga tumufasha ari uko arembye kandi abayobozi ntibamwitayeho,  abayobozi bakwiye kumufasha agahabwa ingoboka nk’abandi bakecuru kuko arababaye cyane “.

Munyeshuri Edouard, umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Sovu avuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru bagiye kugikurikirana.

Agira ati “uwo mukecuru turamuzi ariko ntabwo yigeze atumenyesha ikibazo afite kandi ubwo tumenye ko afite ibibazo tuzamusura turebe ibibazo afite , tuzareba niba yujuje ibisabwa kugira ngo afashwe”.

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *