Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo abasirikare 816 basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Bamwe muri aba basirikare basezerewe kubera imyaka bafite ibemerera ikiruhuko cy’izabukuru n’abandi basezerewe ku bw’impamvu zitandukanye zirimo n’iz’ubuzima.
Abasirikare bakuru basezerewe ni Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin Kashaija, Col. Geoffrey Kabagambe na Col. Zuberi Muvunyi, Lt. Col. Francis Munyankindi, Lt. Col. Edmond Mukimbiri, Lt. Col. Ernest Habimana, Lt. Col. Athanase Kalisa, Lt. Col. Sam Rutayisire, Lt. Col. Alexis Ibambasi na Lt. Col. Karuranga Gatete.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye aba basirikare ku bw’imirimo bakoreye igihugu mu kubungabunga ubusugire bwacyo n’indi mirimo yo kugiteza imbere mu bukungu.
Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, reka mbanze nshimire abajenerali n’abandi basirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, icyiciro cya gatandatu, ku bwitange bwanyu n’umurava mwakoranye akazi kanyu, bikaba biduhesha ishema kuba mu gihugu cy’u Rwanda twese twishimira. Mwafashije igisirikare cyacu gukora kinyamwuga, ndetse mwagize uruhare rufatika muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu, kuri ubu bwitange bwanyu, ndabashimiye.”
Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza bigiye mu ngabo, kandi bagakomeza kuzirikana ko bagifatwa nk’abanyamuryango ba RDF.
Gen Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimye uburyo RDF ari igisirikare cy’umwuga, ku buryo ubumenyi bayigiyemo buzabafasha no mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Ni ingabo zabohoye igihugu cyacu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari yaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, ndetse no kwikunda no kudaha agaciro abaturage.”
Muri 816 basezerewe, harimo abofisiye 372 n’abasirikare bato 395 ndetse n’abandi 49 basezerewe ku mpamvu z’ubuzima bwabo.


