Abantu batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe biravugwa ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki 05 Nyakanga bahitanywe n’amasasu mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira. Inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mutwe wa Twirwanaheho zirashinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko aba bantu bishwe ari abo mu bwoko bw’Abanyindu bari bari gusubira mu giturage cyabo bagiye gushaka ibyo kurya. Biravugwa ko baguye mu mutego w’inyeshyamba za Twirwaneho nk’uko byemezwa na Freddy Mwambi Kashngwa, umwe mu bavuga rikijyana mu karere nawe wahungiye Uvira.
Uyu aragira ati: “ Abaturage bose bataye ibiturage. Abantu bamwe bagiye berekeza mu ishyamba rya Itombwe, abandi Fizi, Uvira.. ibiturage byose byaratwitswe. Hasigaye gusa ibiturage birinzwe na FARDC, ahirundiye abaturage benshi baturutse muri communautes zose. Ni ngombwa ko guverinoma iha umutekano abaturage bose. Buri tsinda rifite uburenganzira ku mahoro n’umutekano .”
Bwana Mwambi yasabye guverinoma kohereza ingabo zikajya kwambura ibirwanisho abaturage bafite imbunda ndetse zigahiga imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu ndetse n’iy’abanyamahanga ikorera muri ibi bice.
Amakimbirane amaze iminsi muri Uvira akaba amaze hafi ukwezi ahuza amoko abiri mu misozi miremire ya Bijombo, aho ibihumbi by’abatuarge bataye ibyabo bakaba nta n’ubufasha bafite.


