Urwego rw’iperereza mu Burundi indiri y’ubwicanyi n’iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibitangazwa n’umuryango wa sous-Lieutenant Aristide Mbonabuca watawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe iperereza mu Burundi ashinjwa ibyaha birimo kuba inyuma y’ibikorwa byo gutera gerenade bimaze iminsi bikorwa.
Umuryango wa sous-Lieutenant Aristide Mbonabuca wari usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Burundi uvuga ko urwego rw’iperereza rukora iyicarubozo ndetse rugafunga mu buryo butemewe n’amategeko.
burundi-soldiers
Nk’uko bitangazwa na radiyo RPA dukesha iyi nkuru, ngo sous-Lieutenant Aristide Mbonabuca yatawe muri yombi ku wa 22 Gashyantare 2016, ajyanwa gufungirwa muri gereza ibarizwa ku biro by’uru rwego (SNR).
Abagize umuryango we bahamya ko umuntu wabo yakorewe iyicarubozo aho muri SNR, “ hari ku wa gatatu nibwo yatawe muri yombi, birazwi neza ko yakorewe iyica rubozo, bamufashe bamushinja gutera gerenade,… we avuga ko yafunzwe azira gusohoka nta ruhushya afite rwo gusohoka mu biro bikuru bya gisirikare” .
Abo mu muryango bo bemeza ko ari uburyo bwo gushaka kumubuza ubuzima, ubwo yatabwaga muri yombi ngo ntiyafashwe na military police nk’urwego rubashinzwe ahubwo ko yafashe na NSR.
Ati: “ dufite ubwoba ko yakwicwa cyangwa agakorerwa ibindi bikabije, ni ahantu habi cyane”.
Mu gihe basaba ubuvugizi abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ba UA, uru rwego rw’iperereza rukomeje gutungwa agatoki ko ruta muri yombi abantu rukabajyana rukabica urubozo, imiryango yabo ikazategereza umuntu igaheba.
Ibyo bikorwa bikaba byaratangiye gukaza umurego ubwo abaturage batangiraga kwigaragambya muri Mata 2015 bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *