Umuhanzi ukomeye ukomoka muri Tanzania wamamaye nka Diamond Platnumz yasabye abagore be kwirinda kubiba urwango mu bana be dore ko badahwema kugaragaza ko batishimirana.
Ibi yabitangaje nyuma y’igihe kitari gito nyina wa Diamond Sanura Kassim akaba na nyirakuru wabana ba Diaomnd yemeye kwakira umwana umuhungu we Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto nyuma yo kugaragaza ko atamwishimiye kuva vutse uyu muhungu Dylan Prince yari yaraheje mu muryango na nyina wa Diamond gusa kuri ubu yamaze kumwemera kugeza naho bahuje urugwiro.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Ibyishimo byanjye nukubona abana banjye bafatanya mu bikorwa bitandukanye nk’umuryango. kandi ikintu k’ingenzi nsaba abagore banjye n’ugushira hamwe kuko nta rwango urwari rwo rwose rushobora gutera impagarara mu muryango mu gihe mwumvikana, nkunda abana banjye kandi bose mbakunda urukundo rungana.”
Diamond Platnumz afitanye abana babiri na Zari Hassan ndetse n’umwana umwe yabyaranye n’umunyamideli Mobeto wo muri Tanzania bose hamwe bakaba batatu.
Muri iyi minsi Diamond ari kubarizwa ku mugabane w’Amerika aho ari kuzenguruka imijyi itandukanye mu cyo yise “A boy from tandale”


