Ese koko mu Bwongereza niho iwabo wa ruhago?

Sangiza iyi nkuru

Ubwo ikipe y’u Bwongereza yari imaze gusezerera iya swede, imbaga y’abafana b’iyi kipe hirya no hino ku isi, batangiye kwikoza mu kirere, biteguye kwakira iya Croatia, aho byari byitezwe ko nta kabuza bagomba gutahana  igikombe, bagira bati ‘Ruhago igarutse mu rugo’ ‘football is coming home’  bashaka kumvikanisha ko aribo bami b’umupira w’amaguru.

Gusa ariko ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2018, ryababereye iry’umwaku kuko bakomwe mu nkokora n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Croatia yari iyobowe n’ibihangage Luka Modric, Ivan Rakitic ndetse na Mario Mandzukic wahesheje intsinzi Croatia ku mukino wa ½ ku bitego 2-1 .

Kuri ubu abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko mu Bwongereza ari iwabo wa ruhago nkuko byahoze mu myaka yo hambere ubwo batwaraga igikombe cy’Isi mu mwaka 1966.

Reka twifashishe amateka kuva 1950-2018

Iki gihugu cy’u Bwongereza cyinjiye mu mateka yo gukina iri rushanwa kuva mu mwaka 1950.

Uhereye muri uyu mwaka , iki gihugu hari aho cyagiye kinanirwa kwivana mu matsinda, ahandi bagasezererwa rugikubita.

Mu mwaka wa 1974 na 1978 iki gihugu ntabwo kigeze kigaragara mu mikino y’igikombe cy’Isi, naho ahagana mu mwaka wa 1994 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Amerika, aha naho iyi kipe ntiyigeze  irenga umutaru kuko yananiwe kwishyira mu mwanya wo kujya mu matsinda.

Iyi kipe kandi, uhereye mu mwaka 1950 , yananiwe kwivana mu matsinda inshuro zigera kuri eshatu zose. Aha twavuga nko mu mwaka 1950, 1958 ndetse no mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka 2014 muri Brasil.

home

Iyi kipe yatwaye iki gikombe inshuro imwe gusa uhereye mu mwaka 1950 kugeza uyu munsi, igikombe bwatwaye mu mwaka wa 1966.

Kure handi hashoboka iyi kipe yaba yarageze ni muri kimwe cya kabiri, aho yatahanye umwanya wa kane mu mwaka wa 1990, imikio yabereye mu Butaliyani.

Na none kandi iyi kipe imaze kugera muri ¼ cy’irangiza inshuro icyenda harimo mu mwaka wa 2002 muri koreya y’Amajyepho n’u Buyapani, ndetse na 2006 mu Budage.

Bamwe bati ‘Ruhago iracyaza mu rugo abandi nabo bifatanya na Harry Kane, Jordan Pickford, Marcus Rashford n’abandi barize ayo kwarika nyuma yo gusezererwa.

Southgate n’abahungu be bakaba bategereje guhatanira umwanya wa kane ari nako bitegura igikombe gitaha kizabera muri Qatar mu 2022. Naho ubundi ruhago y’uyu mwaka ntigitashye mu rugo iwabo nkuko byari byitezwe.

Mukiza Jean Sauveur/ Bwizaco

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *