Umuryango “Reporters sans Frontières”, RSF, uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru watangaje ko ufite impungenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF.
Mu itangazo RSF yashyize ahagaragara, iravuga ko “u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeye mu rwego rwo guhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru.”
Ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru rw’uyu mwaka w’2018, RSF ishyira u Rwanda ku mwanya w’156 ku bihugu 180. RSF, iti: “Mu bihugu 58 bigize OIF, bitanu byonyine gusa ni byo birusha u Rwanda ubukana bwo guhutaza itangazamakuru.”
Iyo urebye ku rutonde rwa RSF, usanga ibi bihugu bitanu ari Uburundi, Misiri, Laos, Djibouti, na Vietnam.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa OIF, nyuma yo kubona inkunga y’Ubufaransa n’iy’Afurika yunze ubumwe.
Biteganyijwe ko itora rizaba mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abakuru ba guverinoma ba OIF izateranira i Yerevan, umurwa mukuru w’igihugu cy’Armenia, mu kwezi kwa cumi gutaha nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
RFS ikibaza, iti: “OIF izateza gute imbere itangazamakuru n’ubwisanzure bwaryo niba iyobowe n’umuntu ukomoka mu gihugu kimaze imyaka 18 gihonyanga uburenganzira bw’itangazamakuru?”
Undi mukandida ni Umunyakanadakazi Michaà«lle Jean, ucyuye igihe cy’imyaka ine, ariko ushaka indi manda ya kabili.
RSF iravuga ibi mu gihe ariko Guverinoma y’u Rwanda ihakana guhonyora uburenganzira bw’itangazamakuru nk’aho hashyizweho itegeko riryemera kubona amakuru ndetse ikaba yaranikuyeho inshingano zo gukurikirana itangazamakuru kuri ubu ibibazo birebana naryo nk’iyo rirezwe gutandukira bikaba birangizwa n’Urwego rw’itangazamakuru ryigenzura ruzwi nka RMC.


