Rwamagana: Abaturage bamaze amezi 8 batabona amazi

Sangiza iyi nkuru


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba baravuga ko bamaze amezi umunani badafite amazi, bakaba basaba leta ko yakora uko ishoboye ikayabaha kuko amazi y’ibishanga bavoma ashobora kubatera indwara.

Aba baturage biganjemo abo mu murenge wa Munyiginya mu bavuga ko bamaze igihe batakira ubuyobozi kubasanira amavomo y’amazi kuko ngo ayo bari bafite yahise yigendera bityo bagashoka ibishanga.

Aba baturage bavuga kandi ko batiyumvisha uburyo bari bahawe aya mazi bizezwa iterambere ariko bakaba ntayo babona ndetse ko ngo bizezwa kenshi n’ubuyobozi ko agiye kuboneka vuba ariko bikarangira ntayo babonye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru  ko iki kibazo batangiye kugishakira umuti ngo gikemuke.

Ubusanzwe mu gihe cy’impeshyi mu Rwanda, by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba hakunze kumvikana ibura ry’amazi.

Ni ikibazo abakurikiranira hafi bavuga ko giterwa ahanini n’uko aka gace katagira amashyamba menshi nk’ahandi dore ko ngo hatarengeje 10% by’amashyamba y’u Rwanda, ibi ngo bikaba intandaro y’izuba ryinshi ndetse n’amapfa akunze kwibasira iyi ntara.

Ni mugihe Intego yo kuva mu 2010 yateganyaga ko 2017 mu Rwanda 100% by’Abanyarwanda bagombaga kuba bafite amazi meza, muri metero 200 mu mujyi cyangwa metero 500 mu cyaro, bikagerwaho bivuye kuri 74.% mu 2010 ndetse na 84% mu 2015.

Imibare yo mu mwaka wa 2016 yagaragazaga ko U Rwanda ku mwaka ruba rufite m3 68226 gusa bigaragara ko aya amazi menshi apfushwa ubusa kuko 1% yayo ariyo yakoreshwaga mu ngo naho 2% akaba akoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka.

Uturere tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburasirazuba mu bihe bishize twahuye n’ikibazo cy’amapfa kubera kubura amazi aho bamwe banasuhukiye mu Uganda.

Iyi ikaba imwe mu mpamvu igaragaza ko gushaka icyatuma Abanyarwanda babona amazi meza bikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho n’inzego zibishinzwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko burimo gushaka uko cyakemuka ku buryo icyumweru gitaha araba yabonetse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *