Uganda: Bebe Cool yiswe umuntu utagira ubwenge

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bebe Cool yandagajwe na mugenzi we, Alexander Bagonza wamamaye ku izina rya A Pass, aho yamwise umuntu ufite igihagararo ariko mu mutwe ari zero.

Bebe Cool yandagajwe muri ubu buryo nyuma y’impaka abahanzi batandukanye bari bakomeje kugirana, bamwe banenga ishyirwaho ry’itegeko ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, bamwe banenga iki gikorwa mu gihe abandi bagishyigikiye.

Bebe Cool, ubwo yagiraga ati “ntabwo nifatanyije n’abahanzi bagenzi banjye muri urwo rugamba kuko ntakunda uburyo bwabo, bose bakora nk’abateza umwuka mubi”.

Mu kumusubiza, A Pass yagize ati “Ntabwo ari byiza kuri wowe kuba waba uri umuntu ufite igihagararo ariko uri nta bwenge”.

Bebe Cool ni umuhanzi umaze imyaka myinshi muri muzika yo muri Uganda, akaba umwe mu bahanzi bakunze guhora mu ntambara z’amagambo na bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga, uyu ngo akaba yaraherutse kwita ihene ye izina ry’uyu muhanzi A Pass.

Bebe Cool and A Pass
Bebe Cool na A Pass

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *