Nakoraga umuziki nta mafaranga mfite, Ubu ngiye kuwukora nyafite munyitege— Bruce Melodie

Sangiza iyi nkuru

Bruce Melody izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce amazina yiswe n’abyeyi, ni umuririmbyi w’umunyempano idasanzwe , afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba ndetse no kwandika indirimbo cyane ko afite impamyabumenyi mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.

Kuri ubu ni umwe mu hanzi batsindiye igihembo gihatse ibindi hano mu Rwanda cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, nyuma yo kwegukana iki gihembo yatangaje kimwe mu byo abantu batari bazi, ko kuva yatangira umuziki mu 2011 yajyaga awukora nta mafaranga afite kandi agatanga ibintu bizima.

b2
Abafana babyinaga intsinzi
DiGGOiGX0AIXIN
Melody watwaye Igikombe yijeje abafana umuziki urenze ku wo yabahaga

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018, i Gikondo ni bwo  hatangajwe umuhanzi uhiga abandi mu Rwanda wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma super Star ku nshuru ya munani yegukanwa na Bruce Melodie, mu ijambo rigufi yagejeje kubari baje kumushyigikira yabanje ashimira buri umwe wese wamufashije ndetse byumwihariko ashimira n’umugore we akunda guhamagara ‘Mama Britta’.

Yagize ati”Ndashimira abafana banjye n’Imana, ndashimira ikipe yamfashije kugera kuri ibi bintu byose, hari umuntu witwa Mama Brita nawe mu muhe amashyi n’ubwo mutamuzi ni umuntu wa danje(danger) ”.

Yagarutse kandi ku buryo yajyaga akora umuziki nta mafaranga afite ariko asezeranya abafata be kubaha umuziki urushijeho kuba mwiza.

Yagize ati”Najyaga nkora umuziki mwiza nta fite amafaranga murabizi? Murabyemera? Ngiye kubakorera umuziki mwiza”.

Bruce Melodie yatangiye kujya mu buzima bw’umuziki mu mwaka wa 2008 atangira ari umu producer (akora indirimbo) gusa ntibyaza kumworohera nyuma abivamo, muri 2011 ni bwo yakoze indirimbo ye ya mbere ayita ‘Ngiye kubivuga’ ayikorewe na Fazzo wari mu bagezweho icyo gihe, kuva uwo munsi kugeza atwaye Guma Guma ku nshuro yayo ya munani yibera mu buzima bw’umuziki.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *