Umugore wa Perezida Obama, Michelle Obama yatunguranye ubwo yagaragaraga abyina mu gitaramo cya Beyonce na Jay’z cyabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, mu gihe umugabo we ari ku ivuko muri Kenya.
Michelle Obama yari yambaye ikabutura igera hejuru y’amavi, isengeri n’agashati k’umweru kadafunze amapesu.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Michelle Obama yagaragaye kuri ‘stade de France’ ari kumwe n’umukobwa we mukuru Sasha Obama w’imyaka 17 nyuma akaza kugaragara ari wenyine abyinana na nyina wa Beyonce, Tina Knowless.
Abantu batari bacye bibajije icyaba cyateye Michelle Obama kudaherekeza umugabo we mu ruzinduko yakoreye ku mugabane wa Afurika mu gihe byari bimenyerewe ko bakunze kuba bari kumwe aho yagiye hose, ahubwo agahitamo kujya gufana umuhanzi Beyonce mu gitaramo yarimo akorera mu Bufaransa.
Ubwo Barrack Obama yari akiri ku butegetsi, umugore we Michelle Obama yaranzwe cyane no gufana Beyonce ndetse akavuga ko ari n’icyitegererezo cye mu bahanzikazi bo ku mugabane w’Amerika, abantu bakaba baketse ko yahisemo kujya mu gitaramo cye kuruta uko yari guherekeza umugabo we gusura imiryango y’aho akomoka muri Kenya.
Ubusanzwe, Michelle Obama akunze kugaragara ari kumwe na Barack Obama ndetse n’abana babo Sasha Obama na murumuna we Malia, kuri iyi nshuro umukobwa wabo muto akaba ntaho ari kugaragara.
Michelle Obama akunze kurangwa no gukunda indirimbo z’uriya muhanzikazi ndetse no kwitabira ibitaramo bye aho yagiye kubikorera hose, gusa kuri ino nshuro abantu bakaba batunguwe n’uburyo iki gitaramo yakirutishije guherekeza umugabo we.

Nsengimana Jean/Bwiza.com


