Impaka zagarukaga kuri Messi na Cristiano zatandukanyije burundu umugabo n’umugore

Sangiza iyi nkuru

Umugore n’umugabo bari bamaranye imyaka igera kuri 14 babana mu buryo bwemewe n’amategeko, batandukanye bapfa kutavuga rumwe hagati y’abakinnyi babiri, Christiano Ronaldo ndetse na Lionnel Messi.

Uyu mugabo Arsen w’imyaka 40 ndetse n’umugore we Ludmyla w’imyaka 37 bombi bakaba ari abo mu gihugu cy’u Burusiya, ntibabashije kuryoherwa n’intsinzi y’ikipe yo mu Bufaransa mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2018, nyuma y’imyaka igera kuri 14 babana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi bahuye muri 2002 ubwo barimo bafana igikombe cy’isi baramenyana yewe na nyuma baza gusezerana kubana ariko umwe akagira ikipe afana cyangwa umukinnyi bitandukanye n’ibya mugenzi we.

Ni no muri urwo rwego mu gihugu cyabo umugore yafanaga club ya Spartak Moscow hanyuma umugabo agafana CSKA Moskow.

Aba bafana bombi rero babanaga mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo baje kutavuga rumwe ku bakinnyi C. Ronaldo ndetse na Messi, aho umugabo yafanaga Messi hanyuma umugore agafana Ronaldo.

Nyuma y’uko ikipe ya Argentine isezerewe mu irushanwa, umugore yishimye ku mugabo we ndetse aseka Messi cyane kandi azi ko ari we umugabo we yafanaga, byaje no kuvamo amakimbirane bikarangira bashwanye burundu.

Umugabo yagize ati “Si nakunze uburyo umugore wanjye yishimira ko Messi yatsinzwe ndetse akanansakuriza anyereka uburyo njye n’ikipe yanjye tudashoboye.”

Ikinyamakuru sde kivuga ko uyu muryango wafashe umwanzuro wo kutazongera kubana ukundi nyuma y’aya makimbirane yatewe no gufana.

Nsengimana Jean/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *