Ibitugu bya Giround nibyo bigiye gufasha Wenger kwigobotora ingoyi ya Premier League

Sangiza iyi nkuru

Wenger utorohewe na gato n’abafana bitewe no gutsindwa kwa hato na hato, ubu yemeje ko ibitugu bya Giround bigiye kumufasha kwigobotora amakipe ahanganye nayo ngo yigarurire amanota azamuhesha igikombe.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko Olivier Giround ari umwe mu bakinnyi beza kandi bafite ibitugu bimwongerera imbaraga agatsinda ibitego bitunguranye.
G1
Kuba arimo kugaragaza umuvuduko mu myitozo bagenda bakora ngo biha uyu mutoza ikizere ko no mu mikino isigaye ya Premier League agiye gukora ibishoboka byose akandagaza amakipe basigaje guhura mbere y’uko irushanwa rigera ku musozo.
Yagize ati: “ muzarebe iyo ikipe itsinze iba iruhutse umutwaro, iyo Giround na Walcot banyeganyega mu kibuga by’akarusho bagatsinda ibitego, usanga bishimiwe kugeza n’ubwo n’abadafana ba Arsenal babakomera amashyi .
murabizi imikino yagiye atsinda byasaga nko kurebaho ni nacyo gihe ngo yongere yiyerekane akosore ibitaragenze neza, ndabizi neza yarigenzuye abona aho bipfira ubu rero nicyo gihe ngo ahangamure amakipe”.
Mu gihe habura imikino 10 ngo irushanwa rirangire abakunzi b’umupira batandukanye bavuga ko amahirwe ya Arsenal yo gutwara igikombe agenda ayoyoka nyuma yo gutangira neza ubu ikaba igeze i wa Ndabaga aho igomba guhura n’amakipe y’ibigugu kandi ikaba isabwa gutsinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *