Umuhanzi Koffi Olomide yangiwe kwinjira muri Zambia

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umuhanzi wo muri Repubulik Iharanira Demokarasi ya Congo wamamaye cyane ku izina rya  Koffi  Olomide ashinjwe ibyaha bitandukanye muri Afurika y’Epfo, mu Bufaransa ndetse no muri Zambia , yangiwe kwinjira mu gihugu cya Zambia mu bitaramo.

Uyu muhanzi wo mu njyana ya Lumba ashinjwa gukubita umunyamakuru muri Zambia ubwo yaherukagayo, gusambanya ku ngufu umwe mu bakobwa bamubyinira kubashimuta ndetse no kubaha akazi nta ruhushya rwo kubajyana mu Bufaransa n’ibindi.

Uyu muhanzi wari ukunze gutaramira muri kiriya gihugu cyamuhaye akato, avuga ko yagifataga nk’ivuko rye rya Kabiri. Mu magambo avanze no gusaba imbabazi yavugiye kuri imwe muri radio zo muri kirya gihugu, yavuzemo ko agikunda nk’igihugu cye kavukire ariko by’umwihariko ko akunda abagore bacyo.

Koffi Olomide w’imyaka 62, amazina ye nyakuri Antoine Christophe Agbepa Mumba yateganyaga gukorera ibitaramo 2 muri kiriya gihugu ariko Guverinoma ya cyo yatangaje ko naramuka anakandagijeyo ikirenge cye azahita afungwa.

Kuwa 13 Nyakanga 2018, nibwo Ambasade y’u Bufaransa muri RDC yo yasabye ko uyu muhanzi yatabwa muri yombi.

Ambasaderi Sylvain Berger yavuze ko we ubwe azagira uruhare mu gutuma polisi mpuzamahanga ita muri yombi uyu muhanzi kubera ibyaha ashinjwa kuba yarakoreye mu Bufaransa mu minsi yashize.

Muri 2016, uyu muhanzi yafashwe na camera agerageza gusambanya umwe mu babyinnyi be, naho muri 2012 yashinjwe gukubita producer we Diego Lubaki, bapfa ideni ry’ibihumbi hafi 3 by’Amadolari. Icyo gihe urukiko rwamusabiye gufungwa amezi 3.

Muri 2007, na bwo yashinjwe ibyaha byo gukubita umuntamakuru wa televiziyo yigenga yo muri kiriya gihguu izwi nka RTGA television station mu gitaramo cye  mu mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe habayeho kunga uyu muhanzi na nyiri televiziyo wari wohereje umukozi ku kazi agakubitirwayo na bwo babifashijwemo n’izindi nzego.

Nsengimana Jean/ Bwiza,com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *