Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Mozambique aravuga ko komite y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yateranye kuwa Mbere ikemeza uruzinduko rwa perezida Nyusi mu Rwanda nk’uko bisabwa n’itegeko nshinga ku kjyanye n’ingendo z’umukuru w’igihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi mu Rwanda ruje rukurikira urwo perezida Paul Kagame yagiriye muri Mozambique mu 2016. Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano byagiranye.
Abakuru b’ibihugu byombi bakaba baremeranyije gushyiraho taskforce ishinzwe gukurikirana, gusesengura no kwihutisha amasezerano afungiye mu masanduku ya za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.
Bimwe mu byo ibihugu byombi byateganyaga kugiranamo ubufatanye harimo ubuhinzi n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho komanyi ya Rwandair yagombaga gutangiza ingendo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Igihugu cya Mozambique kikaba kinacumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zitari nkeya nk’uko urubuga taarifa.rw dukesha iyi nkuru rusoza ruvuga.



