Irebere amafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga y’umusore ufite ubumuga bw’uruhu

Sangiza iyi nkuru


Umusore ukiri muto ufite ubumuga bw’uruhu wo muri Afurika y’Epfo, akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto amugaragaza mu mpano zidasanzwe.

Mu gihe usanga abantu benshi bafite ubu bumuga basa n’abari mu kato ndetse n’ubwigunge, uyu musore witwa Simba Gozo we avuga ko intego ye ari ukugera kure mu kumenyekana binyuze mu kumurika mideli ndetse n’ijwi rye ridasanzwe.

Ni muri urwo rwego Simba akunze kugaragara mu myambaro ikunze gukoreshwa mu myiyerekano ndetse n’ahandi hatuma agaragara nk’umusitari wa none.

Gozo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Facebook, Instagram ndetse na Twitter, abasha gusangiza abamukurikira amaforo ye umunsi ku wundi aho usanga abantu benshi biganjemo ab’igitsinagore bacitse  ururondogoro.

Afite kandi urubuga rwe yihariye rwa simbagozo.com, abasha kunyuzaho amafoto ye bityo abamushatse bakaba babasha kumenya uko yaramutse ndetse n’icyo ateganya gukora binyuze mu byo agenda abereka.

Simba w’imyaka 30 avuka mu mujyi wa Gauteng akaba ari umwe mu banyamideli bakomeye muri kiriya gihugu no muri Zimbabwe. 
Igihe cye kinini akimara ku mbuga nkoranyambaga aganiriza abamukurikira ndetse anabashyiriraho amafoto.

Akunda gusabana no kumva ko imiterere ye byanze bikunze abantu bagomba kuyimukundira bityo ibara ry’uruhu rwe akarikoresha nk’intwaro ituma abakamurwanyije bamukunda kurushaho.

G1 G2 G3 G4 G5 G6

Nsengimana Jean/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *