Hagaragaye amakuru avuguruza ayuko umugore wa Safi yicuruza -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Judithe Niyonizera wamamaye nyuma yaho akoreye ukwe we  na Safi  kuri ubu uba muri Canada ku bw’impamvu z’akazi hamenyekanye amakuru nyayo y’akazi akora avuguruza ayari amaze iminsi avugwa ko yicuruza.

Inshuti ye bakorana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru  ko nubwo ako kazi aho baba nako ari akazi nk’indi mirimo yose ariko atari nako Judith Niyonizera akora .

Mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye mubitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko Niyonizera Jidith muri Canada yicuruza ubundi agakora isukuru muri za Restaurants(aho bafatira amafunguro),  mu Rwanda bafata nk’akazi gasuzuguritse kugakora witwa ngo uri hanze. Gusa ntibagaragaza ibihamya aya makuru.

Caroline Bretonneau akorana na Niyonizera akaba n’inshuti ye, avuga ko bababazwa no kumenya ibimuvugwaho mu Rwanda mu gihe bazi ko ari no mu bakozi b’intangarugero bakorana.

Bretonneau ngo aziranye na Niyonizera no mu bihe bya mbere y’uko bakorana ubu mu kigo kitwa BANFF Centre for Arts and Creativity, mbere Niyonizera ngo yakoraga mu kigo cy’ibijyanye n’ubwubatsi.

Judithe avuga ko ibimuvugwaho kubyo akora ari ibinyoma, ko aticuruza kandi akazi akora atari ako bamwe bamuvuze ko akora bagamije kumusebya.

Niyonizera judith kugeza magingo aya ni umugore wa Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, (izina yiyise) byemewe n’amategeko doreko basezeranye tariki 01 Ukwakira 2017

Aho Judithe akora ubu mu kigo cy ubukerarugendo... Amasezerano ye azarangira muri 2019
Judithe ubu akora mu ikompanyi yitwa BANFF
Coraline Bretonneau imbere hamwe na Judithe n abandi bakozi bakorana
Uhereye ibumoso Coraline inshuti ya Judithe akaba n’umukozi mugenzi we
dsc 1343 2 9180b
Safi aba mu Rwanda Judithe yasubiye gushaka igitunga urugo
Judithe yakoze igihe kinini mu bijyanye n ubwubatsi
Yanakoze mu bwubatsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *